Nyarugenge: Rotary Club yakoranye umuganda n’abaturage wo gutera ibiti, inishyurira mituweli abatishoboye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Ukuboza 2018 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Rotary Club bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu muganda wo gutera ibiti 1000 byiganjemo iby’imbuto n’imitako, inishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 100.

Umuganda wakorewe mu mudugudu w’abatishoboye wa Rugendabari kuri uyu wa 8 Ukuboza, mu gikorwa cyateguwe n’abanyamuryango ba Rotaract Club ya SFB.

Witabiriwe n’abanyamuryango bayo bo muri Uganda, Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, Guverineri ucyuye igihe, Masterjerb Birungi, Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary, Amb. Adamu Onoze.

Umuyobozi wa Rotary Club ya SFB, Asiina Muliisa Idris, yavuze ko buri mwaka bagira ibikorwa byo gufasha aho babaza Umujyi wa Kigali abakeneye ubufasha.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yavuze ko gutera ibiti no kwishyurira ubwishingizi bw’ubuzima abatishoboye biri mu bikorwa umuryango usanzwe ukora.

Ati “Ni byiza ko tubungabunga ibidukikije, tugatera ibiti byinshi hano urabona hameze nko ku gasozi. Bizafasha abaturage kubaho neza baticwa n’izuba igihe ari ryinshi kandi muzi ko iyo ari byinshi tubona n’imvura tukabasha kweza.”

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule, yavuze ko ari igikorwa bakoze kibanziriza ibindi byinshi bazakorera uyu mudugudu.

Umwe mu bahawe mituweri witwa Nyangezi Erneste yagize ati “Nkanjye ibyo mwakoze biranshimishije, mfite umuryango w’abantu 11, umwaka ushize natanze ibihumbi 33Frw biranzahaza cyane. Umuyobozi wacu yaramfashije araboneka ariko ubu byari ikibazo kubera abanyeshuri batanu mfite.”

Uyu muturage yagaragaje ko atishoboye ndetse amatungo ye aheruka kuribwa n’imbwa. Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu yahise amufashisha ibihumbi 40 Frw byo kwishumbusha andi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ibikorwa Rotary Club yakoze bizabafasha gutura ahatoshye, kwesa imihigo wo gutera ibiti 10500 no kongera umubare w’abafite mituweri.

Rotary yita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Abanyamuryango ba Rotaract SFB n'abo muri Uganda bitabiriye uyu muganda
Abanyamuryango ba Rotaract SFB nibo bateguye iki gikorwa
Abaturage bafatanyije na Rotary gutera ibiti
Abayobozi ba Rotary bacinye akadiho n'abaturage
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary, Amb. Adamu Onoze atera igiti
Amb. Adamu Onoze yavuze gutanga bidasaba ubukungu
Amb. Adamu Onoze yavuze gutanga bidasaba ubukungu
Bimwe mu biti bateye birimo iby'imbuto
Guverineri ucyuye igihe, Masterjerb Birungi, agiye gutera igiti
Guverineri ucyuye igihe, Masterjerb Birungi, yijeje abaturage ubufatanye burambye
Masterjerb Birungi, Rugera Jeannette na Saudah Nalule bagiye gutera ibiti
Umuyobozi w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Chistophe na Amb. Adamu Onoze batera igiti
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule ari gutera igiti
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule, yavuze ko ari igikorwa bakoze kibanziriza ibindi byinshi bazakorera uyu mudugudu
Umwe mu bahawe Mituweri witwa Nyangezi Erneste ashimira abamuteye inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza