Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abo bantu batawe muri yombi mu minsi ibiri itandukanye hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Mu bafashwe harimo Musabyeyezu Dieudonné bahimba Nyabugogo ndetse uyu abaturage bavuga ko yari umujura ruharwa yafashwe ku wa 7 Werurwe 2025.
Hanafashwe Sebanani Emmanuel wafatiwe mu kabari yasinze afata icyuma ashaka kugitera abantu ariko akaba asanzwe ari umujura.
Hari kandi Nsanzumuhire Daniel wafatiwe mu rugo rw’umuturage afite icyuma mu rucyerera rwo ku wa 9 Werurwe 2025.
CIP Gahonzire yavuze ko abo bafashwe nyuma y’uko mu bice bya Gitega hari hamaze iminsi humvikana ubujura n’urugomo aho abaturage bamburwaga bakanakomeretswa n’abajura.
Ati “Ejo bundi hariya i Gitega abajura binjiye mu kabari bambura amatelefone abarimo banywa bagize ngo babakurikre babatera amacupa y’inzoga barabakomeretsa. Mu minsi ishize kandi muri ako gace abakobwa bambuwe amatelefone, abasore bagiye kubakiza abajura babatera ibyuma harimo n’ukiri kwivuza.”
Uyu Muvugizi yavuze ko Polisi yahagurukiye ubwo bujura n’urugomo kugira ngo abo bikekwaho bose bafatwe by’umwihariko mu duce twa Nyakabanda na Gitega kandi ko kuva batangira guhigisha uruhindu abakekwaho urwo rugomo byacogoye.
Magingo aya abarenga 30 bakekwaho urugomo bamaze gutabwa muri yombi.
Yasabye abaturage gutanga amakuru ku wo bakeka wese mu bikorwa nk’ibyo kandi ko abahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage aho ari ho hose batazihanganirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!