Nyarugenge: Mucoma w’akabenzi yatumye akabari gafatwa n’inkongi karakongoka (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Akabari k’uwitwa Bucyana Faustin gaherereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, kari kamenyerewe mu guteka neza inyama z’ingurube ‘Akabenzi’, kafashwe n’inkongi karashya karakongoka.

Ahagana saa saba n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, nibwo aka kabari kari munsi y’Umurenge wa Gitega kafashwe n’inkongi karashya karakongoka.

Hategekimana Joseph wakoraga akazi ko gukaranga inyama y’akabenzi muri aka kabari yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’amavuta yari agiye gukarangisha.

Ati “Inkongi yatewe n’amavuta yari yabize cyane, urabona twashyizemo inyama kuko yari yabize cyane ahita azamuka umuriro ubasha gufata igisenge cy’igikoni.”

Yongeyeho ko hangiritse ibintu byinshi bitandukanye uretse ko batari bamenya ingano n’igiciro cyabyo.

Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi hahise hitabazwa imodoka ya kizimyamoto ya Polisi iba ariyo iyizimya.

Abakunzi b’inyama y’akabenzi bo babwiye IGIHE ko bababajwe cyane n’uko batazongera kurya akabenzi keza nk’akabonekaga muri aka kabari.

Bucyana Faustin nyiri aka kabari we yirinze kugira byinshi atangariza itangazamakuru ariko abwira IGIHE ko inzu ye yari ifite ubwishingizi.

Akabari ko kwa Bucyana uzwiho Akabenzi kahiye karakongoka
Abaturage bapfumura ahari igikoni kugira ngo babashe kuzimya inkongi
Abaturage bari bahuruye ari benshi
Polisi yahise itabara itangira kuzimya inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza