Nyarugenge: Mu gihe kitageze ku kwezi haratahwa ibitaro by’icyitegererezo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 24 Kamena 2020 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka ibitaro bya Nyarugenge biri mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, kiri kugana ku musozo, nyuma y’imyaka itageze kuri ibiri hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahubatse ibi bitaro.

Ni ibitaro bishya Leta y’u Rwanda yungutse by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge n’ibindi bice bihakikije.

Uzengurutse ibi bitaro ubona ko byubatse ku rwego mpuzamahanga kuko nibyuzura neza, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 icyarimwe mu bitaro.

Byari biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyuzura mu 2019 gitwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 7, mu gihe imirimo yose igomba gutwara miliyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bikubakwa ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri.

Gusa icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro by’icyitegererezo kizuzura muri Nyakanga 2020, nyuma yo kudindizwa bikomeye n’icyorezo cya COVID-19, byatumye imirimo yo kubaka ihagarara n’ibikoresho byatumijwe hanze bigatinda kugera mu Rwanda.

Iki cyiciro cya mbere kizaba gifite ibitanda 120 bishobora kwakira abarwayi n’ibindi bikoresho bigezweho mu buvuzi.

Ubwo tariki ya 9 Gashyantare 2018, uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibi bitaro, yavuze ko bije kunganira ibyo ku Muhima ndetse ashima Guverinoma y’u Bubiligi yatanze inkunga yo kubaka ibyo bitaro.

Icyo gihe yavuze ko ibitaro byo ku Muhima bitarimo serivisi zose zituma byitwa ibitaro by’Akarere kuko byibanda cyane ku buzima bw’umwana n’umubyeyi gusa, ariko ko ibi biri kubakwa bizaba birimo n’izindi serivisi zirimo kubaga indwara z’umubiri, izo kuvura abana n’izindi nyinshi.

Ibi bitaro byitezweho kuzaha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge bikaba n’akarusho kuri ako karere kuko nta bitaro bifatika kagiraga, aho wasangaga abaturage bako bivuriza ku bitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Amafaranga yo kubyubaka arimo inkunga y’u Bubiligi yose yarabonetse, mu gihe Leta y’u Rwanda yo yatanze ikibanza n’ibikorwaremezo birimo amazi, umuhanda wa kaburimbo n’ibikoresho byo kubakisha.

Kugeza ubu urugendo rwo gushaka abazakora muri ibi bitaro rwaratangiye mu nzego zose zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Ibitaro bishya bya Nyarugenge bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 300 mu bitaro icyarimwe
Ibi bitaro bifite ahantu hagutse ho guparika ibinyabiziga byaba iby'abahakora cyangwa ababigana
Icyiciro cya mbere kizaba gifite ibitanda 120, kiruzura muri Nyakanga 2020
Urebesheje ijisho, ubona ko ibi bitaro byubakanye ubuhanga
Ahakirirwa abagana ibitaro harisanzuye ku buryo nta mubyigano uzajya uba uhari mu gihe cyose
Inzira z'abafite ubumuga na zo zarateganyijwe, cyane cyane ku bajya muri étage zo hejuru
Imbere ahazashyirwa ibitanda by'abarwayi hateguwe mu buryo bugezweho
Iruhande rw'ahazashyirwa buri gitanda hari n'aho kubika ibintu bitandukanye by'abarwariye mu bitaro
Hateganyijwe n'ahantu hihariye abaforomo n'abaforomokazi bazajya baba bakorera imirimo yabo
Muri ibi bitaro harimo ubwiherero bugezweho, bufite ibyangombwa byose
Muri ibi bitaro harimo n'ubwiyuhagiriro bugezweho
Imirimo y'icyiciro cya mbere igeze ku rugero rwa 97%
Ibi bitaro bishya by'Akarere ka Nyarugenge bizagurwa ku buryo bizaba bifite ibitanga 300

Photos: Niyonzima Moïse
Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .