Nyarugenge: Moto yahiye irakongoka, uwari uyitwaye akizwa n’amaguru (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Moto yo mu bwoko bwa TVS yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ubwo yari igeze imbere y’Isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umumotari wari uyiriho ahita yiruka aburirwa irengero.

Ahagana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019, nibwo iyi moto yafashwe n’inkongi mu buryo butunguranye irashya. Nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iyi mpanuka.

Ikimara gufatwa n’inkongi, umumotari wari uyitwaye yahise ayivaho arirukanka ameze nk’uwataye umutwe abantu baramubura.

Abaturage bari aho hafi bahise bashaka kizimyamoto baba ariyo bifashisha mu kuyizimya.

Ababonye iby’iyo nkongi babwiye IGIHE ko iyi moto yahiye ubwo umumotari wari uyitwaye yari ategereje umugenzi yari azanye guhahira mu Isoko rya Nyarugenge.

Uwitwa Ntirenganya Vincent yagize ati “Nari ndi gukubura mbona moto icumba umwotsi, uwari uyiriho arirukanka nta n’uwamumenye kuko twarimo kurwana intambara yo kuyizimya.”

André Glomiko uzobereye mu bijyanye n’ubukanishi bw’ibinyabiziga yabwiye IGIHE ko impanuka nk’iyi ibaho iyo moto yagize ikibazo cy’insiga zitanga ingufu zikaba zakoranaho.

Ati “Buriya habayeho ikibazo cy’insinga zijyana umuriro kuko ziba zegeranye n’akagega kabika lisansi rero iyo habayeho gukoranaho inkongi ishobora kuba ko kanya.”

Iyi moto bikekwa ko yahiye bitewe no gukoranaho kw'amasinga
Iyi moto yahiriye mu marembo y'Isoko rya Nyarugenge
Moto yo mu bwoko bwa TVS yahiye irakonoka. Ikimara gushya abayizimije bategereje ko banyirayo baza ngo babishyure
Ahabereye iyi nkongi hari hateraniye abantu benshi bashungereye

Amafoto na Video: Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .