00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Kwa Mukarumanzi wahishe abatutsi barenga 400 muri Jenoside, hagiye gushyirwa urwibutso

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 April 2022 saa 05:13
Yasuwe :

Mu rugo rw’umukecuru witwa Mukarumanzi Bernadette wahishe abatutsi bari hagati ya 300 na 400 muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hagiye kuzashyirwa urukuta ruriho amazina y’abahapfiriye.

Mukarumanzi yari utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Kanyinya muri Nyarugenge.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahishe abasaga 400 ariko Interahamwe ziza kubimenya ziza kuhabicira bose.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mukecuru Mukarumanzi yakundaga gusenga cyane ndetse yari yaranahanuye ko yabonye ko hari amaraso menshi agiye kumeneka ku buryo ari bimwe mu byatumye ubwo Jenoside yabaga, abatutsi benshi bamuhungiyeho.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka gace bamaze igihe basaba ko mu rugo rw’uyu mukecuru hashyirwa urwibutso kugira ngo abarwiciwemo bajye babasha kwibukwa, cyane ko bishwe batwitse.

Ubwo hibukwaga ku nshuri ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu murenge wa Kanyinya,Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ubw’Akarere ka Nyarugenge bwemereye abarokotse jenoside ko mu mwaka utaha mu rugo rw’uyu mukecuru , hazubakwa urukuta ruriho amazina y’abarwiciwemo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko ubutaka bwiciwe abantu ari ubw’umuturage, bari gushakisha uko bazaguraho buto bwubakweho urwo rukuta ruriho amazina y’abiciwe kuri uwo mukecuru.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’Umujyi bwasezeranyije abaturage ko kuri uriya muryango wakomeje kugarukwaho w’uriya mukecuru aho abagera kuri 300 biciwe mu rugo rwe hazashyirwa urukuta rw’amateka tujye tubibuka.”

Uwanyirigira Clarisse yavuze ko bishimiye kuba no mu rugo rw’uyu mukecuru hagiye kubakwa urukuta ruriho amazina y’abahiciwe.

Yagize ati “ Abatutsi benshi bahungiye iwe muri Jenoside bibwira ko nk’umukirisitu ntawe ushobora kugerayo ngo ahabicire ariko ntabwo ariko byagenze kuko bagiyeyo barahicira babatwitse. Kuba batwemereye ko bagiye kuhashyira urukuta rw’amateka yahabereye ruriho amazina y’abishwe byadushimishije cyane.”

Mu murenge wa Kanyinya ni hamwe mu hataraboneka imibiri ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside dore ko hari abagiue bajugunywa muri Nyabarongo .

Ubwo hafatwagwa umunota wo kwibuka abazize Jenoside mu Murenge wa Kanyinya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .