Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, nibwo iyi miryango yashyikirijwe izo nzu nyuma y’aho izo bari batuyemo amazi yazinjiragamo iyo imvura yagwaga.
Iki gikorwa kiri muri gahunda y’Umujyi wa Kigali igamije kwihutisha iterambere hanavugururwa imiturire cyane cyane ahari hatuwe mu buryo buciriritse.
Abaturage bari barimuwe muri aka gace bahawe inzu bavuze ko byabashimishije baboneraho gushimira Leta yabakuye mu manegeka.
Umubyeyi witwa Mukabideri Therese yagize ati “Nari mfite inzu aha ariko iyo bampaye ndayishimiye cyane kubera ko aho twari dutuye hari mu kajagari n’ubucucike.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko iyi gahunda igamije iterambere ryihuse kandi rirambye no kwimakaza imibereho myiza y’abaturage.
Yagize “Biri muri gahunda y’Umujyi wa Kigali, dufite gahunda yo kwihutisha iterambere ariko tuvugurura imiturire cyane cyane ahari hatuwe mu buryo buciriritse cyangwa akajagari kuko hari hatuwe nabi mu gihe kirekire mu buryo butubahirije gahunda iyo ari yo yose.”
Yongeyeho ko abari batuye aha bari ku musozi uhanamye ku buryo hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ashimangira ko bahabakuye mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Yakomeje avuga ko abahawe izi nzu bemerewe no kuzikodesha kuko ari izabo anashimangira ko hari n’izindi ziteganywa kubakwa muri aka gace mu bihe biri imbere.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!