Ibi ubuyobozi bw’aka Karere bwabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Kanyinya, ahiciwe Abatutsi 3500.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yemeje ko muri aka Karere hishwe Abatutsi 45.536 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ko imibiri 37.770 ari yo yabonetse igashyingurwa mu cyubahiro, aboneraho gusaba abaturage bafite amakuru y’ahiciwe inzirakarengane kuyatanga kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati “Hano mu Karere hishwe Abatutsi bagera ku 45.536 dushingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko muri bo, abagera ku bihumbi 37.770 nibo twabashije kumenyera amakuru n’imyirondoro yabo n’aho biciwe ndetse n’aho bajugunywe ku buryo ariyo mpamvu dusaba abaturage bafite amakuru y’aho biciye abantu kuyatubwira kugira ngo imibiri yabo nabo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya babwiye IGIHE ko bishimiye cyane ko ku gasozi ka Mukana kiciwemo Abatutsi bagera kuri 500 hubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubyeyi witwa Patricia Mukamunana, yagize ati “Twarabyishimiye cyane kuba Mukana harubatswe Urwibutso kuko iyo twageraga igihe cyo kwibuka byaratubangamiraga cyane kuko nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko kuri kariya gasozi habereye ubwicanyi bw’indengakamere kubera ko nta n’urwibutso rwari ruhari. Kuba hari urwibutso biri kudushimisha kuko bitwereka ko abacu bahawe icyubahiro bari bakwiriye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko yishimiye ko ku Gasozi ka Mukana hubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Twabyakiriye neza haba ku ruhande rw’ubuyobozi haba ku ruhande rw’abarokotse kuko iyo ugiye kwibuka uwawe ugasanga hari izina rye, ugasanga aho ari hameze neza hari ikimenyetso biragushimisha. Turashimira rero ubuyobozi bwacu bw’Umujyi ndetse n’Akarere bwadufashije kugira ngo hubakwe urwibutso kuko bizajya bitera umunezero abahaburiye abantu igihe bagiye kubibuka.”
Yanaboneyeho gushimira Umujyi wa Kigali wemeye ko ugiye kububakira inzibutso mu Kagari ka Nzove hafi y’Umugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo kugira ngo bajye babasha kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajya bajugunywa muri uwo mugezi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!