Nyarugenge: Imibiri irenga 100 imaze gutabururwa mu rugo rwiciwemo abantu muri jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nzeri 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Urugo ruherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, rwavumbuwemo ko rwiciwemo abantu muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rumaze gutabururwamo imibiri y’abarenga 100.

Kuwa Gatanu tariki ya tariki ya 13 Nzeri 2019, nibwo amakuru y’uko muri uru rugo rwa Nyakwigendera Rwagasana wishwe muri Jenoside hiciwe abantu bari hagati ya 80 n’ijana yamenyekanye atanzwe n’umukobwa witwa Aline Bicunda waharokokeye muri Jenoside uba mu Bufaransa.

Iyi nkuru ikimenyekana abana ba nyakwigendera Rwagasana baba ku mugabane w’u Burayi n’indi miryango ikomoka ku bari barahungiye muri urwo rugo bakahicirwa, bahise baza mu Rwanda gushakisha imibiri y’ababo biciwe muri urwo rugo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Gusa kimwe mu byatunguye abari mu gikorwa cyo gutaburura iyi mirambo n’uburyo imaze kuboneka irenga 100 mu gihe iki gikorwa kigikomeje

Karambizi Carine warokokeye muri uru rugo yabwiye IGIHE ko ari we wahawe amakuru y’uko kwa Nyakwigendera Rwagasana hashobora kuba harimo imibiri y’abazize jenoside.

Yagize ati “Nagiye kumureba mvuye mu Bubiligi we aba mu Bufaransa kugira ngo ambwire amakuru y’aho papa bamwiciye kuko bari kumwe mu mirambo muri icyo cyobo ariko we abasha kugisohokamo, kubera ko yabaga atabisubiyemo neza ngo abitekereze ntabwo yamenyaga neza aho iyo mirambo yagiye nyuma nibwo yaje kwibuka ambwira aho icyo cyobo giherereye.”

Yongeyeho ko nyuma yo guhabwa ayo makuru yahise ajya gushakisha abo mu muryango wo kwa Nyakwigendera Rwagasana babiganiraho ndetse banemeranya umunsi bazaza mu Rwanda kugirango bashakishe icyo cyobo bakuremo imibiri y’ababo.

Yongeyeho ko nk’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bababazwa cyane n’uko hari abantu bafite amakuru y’ahiciwe abatutsi muri jenoside ariko bakinangira kuyatanga.

Uwimabera Rosalia umwana wa Nyakwigendera Rwagasana, we avuga ko bababajwe cyane n’uko hari abaturanyi babo bahise bahunga nyuma y’aho bamenyeye ko hagiye kuba umuhango wo gushakisha imibiri y’abiciwe iwabo.

Ati “Iyo umuturanyi ahunze aba ari gupfobya, kuko kubona warakoze ikintu cyangwa mugenzi wawe yaragikoze ukanga kubwira nyirabyo uwabikoze n’aho yabikoreye ahubwo yabyimenyera yaza kugira ngo aze aheshe agaciro abo bantu bari aho ugahunga, ni uko nawe uba ufite icyaha wishinja.”

Yongeyeho ko imibiri imaze kuboneka iwabo irenga 100 ndetse iki gikorwa gikomeje aboneraho gusaba buri muntu wese wabuze uwe muri jenoside akeka ko yiciwe muri ibyo bice yahagera kugira ngo arebe ko hari abo yamenya cyane ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abahiciwe gikomeje.

Na bamwe mu banyeshuri bifatanyije n'umuryango wo kwa Rwagasana mu gushakisha imibiri y'abiciwe muri urwo rugo
Inkweto za bamwe biciwe kwa Nyakwigendera Rwagasana
Imyenda ya bamwe mu biciwe kwa Nyakwigendera Rwagasana
Uwimabera Rosalia umwana wa Nyakwigendera Rwagasana
Bamwe mu baturage bari gutunganya imibiri yagaragaye mu rugo rwa Nyakwigendera Rwagasana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza