Nyarugenge: Ibyishimo ni byose nyuma y’uko ahari indiri y’abajura hanyujijwe umuhanda (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu Kagari k’Agatare n’aka Biryogo two mu Murenge wa Nyarugenge n’abo mu duce twa Nyamirambo na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, barabyinira ku rukoma nyuma y’uko ruhurura yari yarahindutse indiri y’abajura babamburaga amasakoshi na telefone ikuriweho ikanyuzwamo umuhanda wa Kaburimbo.

Iyi ruhurura iherereye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, irimo inzira igera mu Murenge wa Rwezamenyo ahitwa kwa Mutwe, Kuri 40 ndetse no kuri Onatracom.

Uyu muhanda uri kubakwa ahari ruhurura yihishagamo abajura uri mu mushinga wa Banki y’isi wiswe Agatare Project, uzatwara Miliyoni 10 z’amadolari ndetse bikaba biteganyijwe ko uzanyura mu tugari tune turimo Biryogo, Agatare, Kiyovu n’aka Rwampara twose two mu Murenge wa Nyarugenge.

Abahisi n’abagenzi ndetse n’abatuye muri aka gace, bavuga ko bishimiye kuba ahari ruhurura harimo kunyuzwa umuhanda kuko bizatuma baruhuka abajura biganjemo abana bo mu muhanda bahoraga babiba umunsi ku wundi cyane ko hari n’ababibaga babanje kubakebesheje inzembe.

Ikorwa ry’uyu muhanda bemeza ko rizabafasha cyane kuko hari n’abari basigaye batinya kunyura hafi y’iyo ruhurura kubera kwanga ko bibwa cyangwa bakagirirwa nabi.

Muhawenimana Aisha wo mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati “Kuba ahari iyi ruhurura n’utuyira duto duto hari gushyirwa umuhanda byaradushimishije kuko dusigaye noneho duhita ntawe twikanga mu gihe mbere niyo wabaga wahishe telefone mu isakoshi mayibobo zazaga zikayigucapura zikajya kwihishamo.”

Kalisa Célestin, umaze imyaka 15 akorera inkweto ahitwa Fantastique hafi y’aho iyo ruhurura iherereye yagize ati “Mayibobo ntazigihari zarahavuye zirahunga kuko nta hantu zanyura kubera ko mbere zibaga abantu zikanyura muri ruhurura zigatunguka munsi y’umuhanda abantu bakabura uko bazifata ariko ubu ntaho zanyura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nyamutera Innocent, yemeza ko uyu muhanda wahinduye byinshi mu mibereho y’abaturage.

Ati “Mbere abakoraga ibyaha bashikuzaga abagore amasakoshi na telefone bagahita biruka baca muri ruhurura cyangwa muri utwo tuyira duto hatabonaga ariko ubu ntibikibaho kuko bahakoze imihanda minini.”

Avuga ko iyubakwa ry’iyi mihanda ryagize ingaruka nziza ku baturage kuko ubu n’abanyerondo babasha guca muri iyo mihanda yose cyane ko hari nk’ahantu hatagerwaga mu buryo bworoshye ariko ubu hakaba harabaye nyabagendwa.

Abatuye muri aka gace hafi y'iyi ruhurura n'abahanyuraga bose bishimiye kuba hari gushyirwa umuhanda
Ahari ruhurura nini yihishwagamo n'abajura hari gushyirwa umuhanda wa Kaburimbo
Ahari ruhurura yahindutse indiri y'abajura n'abana bo mu muhanda bibaga abaturage hari gushyirwa umuhanda wa Kaburimbo
Hari gushyirwa n'undi muyoboro amazi azajya anyuramo
Iyo abajura bibaga abaturage bakinjira muri iyo ruhurura ntibyabaga byoroshye kubakuramo kuko batungukaga mu yindi mirenge
Kalisa yemeza ko kuhashyira umuhanda byatanze umusaruro cyane cyane kuhaca ubujura
Uko iyo ruhurura yihishwagwamo n'abajura yari iteye hatarashyirwa umuhanda
Aho umuhanda uri kunyuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .