Nyarugenge: Havumbuwe urugo rwiciwemo abantu bagera ku 100 muri Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nzeri 2019 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, havumbuwe urugo rwiciwemo abantu bagera ku 100 muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuwa Gatanu tariki ya tariki ya 13 Nzeri 2019, nibwo amakuru y’uko mu rugo rwa Nyakwigendera Rwagasana wishwe muri Jenoside hiciwe abantu bari hagati ya 80 n’ijana yamenyekanye.

Ayo makuru y’uko hiciwe abantu yatanzwe n’umwe mu bana baharokokeye muri Jenoside uba mu Bufaransa.

Mu kiganiro uwo mukobwa yagiranye n’umwe mu bafite imiryango yiciwe muri urwo rugo, yamubwiye ko yabonye abantu benshi bahicirwa ariko akaba ataramenye niba barahabavanye bituma bagira amakenga barabikurikirana.

Ibi bikimara kumenyekana abana ba nyakwigendera Rwagasana baba ku mugabane w’u Burayi n’indi miryango ikomoka ku bari barahungiye muri urwo rugo bakahicirwa, bahise baza mu Rwanda kugira ngo bashakishe imibiri y’abatutsi biciwe muri urwo rugo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwo umuhango wo gutaburura iyi mibiri watangiraga hifashishijwe imashini y’Ingabo z’u Rwanda.

Mbere yo kugera ku mibiri hagaragaye amapine yagiye yifashishwa mu gutwika izo nzirakarengane.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo, yatangarije IGIHE ko bikekwa ko abiciwe muri uru rugo rwa nyakwigendera Rwagasana bari hagati ya 80 n’ijana ndetse bishwe batwitswe.

Ati “ Harakekwa ko harimo imibiri y’abantu bari hagati ya 80 n’ijana, muri urwo rugo harimo amazu yasenywe, ababashije kurokoka bagiye i Burayi. Umwana umwe uriyo bari baratemeye hariya amaze kwiyakira nibwo yatanze amakuru ko harimo imibiri imyinshi yatwitswe.”

Masengo yasabye abazi amakuru y’ahantu hiciwe abatutsi muri jenoside kuyatanga kuko uyatanze nta ngaruka bimugiraho kandi aba atanze umusanzu mu gukomeza gufasha abacitse ku icumu kumenya aho ababo biciwe.

Ayo makuru y’uko hiciwe abantu yatanzwe n’umwe mu bana baharohokokeye muri Jenoside uherereye mu Bufaransa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza