00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Hatangijwe ishuri ry’umupira w’amaguru rizakira n’abana bo mu muhanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 September 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Abana batishoboye n’abiberaga mu mihanda itandukanye cyane cyane iyo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, bashyiriweho ishuri ry’umupira w’amaguru kugira ngo ribafashe kuzamura impano zabo no kubarinda kongera gusubira mu muhanda.

Iri shuri ryiswe ’Mescho Academy’ ryashinzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Mescho-Imfura ukora ibikorwa byo kwita ku bana bava mu miryango itishoboye hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Uretse kwakira abana bafite impano mu mupira w’amaguru, iri shuri rizajya rinakira abakina Basketball ndetse n’abafite impano mu kubyina.

Bamwe mu bana bari muri iri shuri babwiye IGIHE ko bishimiye ko bagiye kubona ahantu bazajya bagaragariza impano zabo, banashimangira ko rizabafasha kudasubira mu muhanda.

Ibarinde Albert yagize ati “Twabyishimiye cyane kuko iri shuri rigiye kudufasha cyane tuzavemo abakinnyi bakomeye, ikindi rizatuma tutongera gusubira mu muhanda kubera ibyo bagenda batwigisha.”

Umubyeyi witwa Mukakanani Julienne, nawe avuga ko bishimiye cyane ko abana babo bashingiwe iri shuri kuko rizatuma abafite impano babona aho bazigaragariza.

Yagize ati “Twabyishimiye kuko ubu ni ayandi majyambere meza batugejejeho agiye gutuma abana bacu batongera kuba ibirara kuko mbere baburaga aho bakinira bakajya mu mihanda ntumenye aho bagiye bamwe bikabaviramo kuba ibirara.”

Ushinzwe gahunda z’umuryango Mescho-Imfura, Musabyimana Jean Yves, yavuze ko iri shuri ryatangiranye n’abana 200 barimo n’abari kwigishwa umukino wa Basketball.

Yagize ati “Twatekereje iki gikorwa mu rwego rwo kurwanya ko abana bakomeza guta ishuri no kugira ngo bakomeza kwigishwa indangagaciro z’ubunyarwanda ariko tukibanda ku mupira w’amaguru kuko ni umwe mu mikino abana bakunda cyane kandi ushoboka udasaba byinshi.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gutangiza iri shuri mu Murenge wa Kanyinya kubera ko ugizwe n’icyaro ndetse abana bakaba babura icyo gukora iyo batari mu mashuri kuburyo banashinze itorero ryo kubyina kugira ngo n’abana b’abakobwa bajye babona aho bidagadurira.

Iri shuri ry’umupira w’amaguru rizakira n’abana bo mu muhanda
'Mescho Academy' yitezweho kuzamura impano z'abato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .