Nyarugenge: Habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2020 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Mpano, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali habonetse ibyobo bibiri byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Igikorwa cyo gushaka imibiri yatahuwe mu byobo bibiri byo mu rugo ruri ahazwi nko ku Rya Nyuma cyatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2020.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye RBA ko igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyatangiye nyuma y’amakuru bahawe n’umwe mu batuye hafi y’aho iri yari amaze igihe kirekire abizi.

Yagize ati “Twiriwe mu gikorwa cyo gushakisha iyo mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turi kubikora nyuma y’amakuru yabonetse ku wa 13 Kanama ko mu rugo rwa Simbizi François wari utuye ku Rya Nyuma akaza gupfa aguye muri gereza nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imibiri iri mu byobo bihari.’’

Yasobanuye ko bitaramenyekana umubare w’imibiri iri muri ibyo byobo.

Yakomeje ati “Twatangiye igikorwa cyo kuyitaburura ngo ishyingurwe mu cyubahiro.’’

Muri urwo rugo hari hatuyemo umugore wa Simbizi kuko nyuma yo gupfira muri gereza, we yasigayemo mu nzu bari batuyemo.

Ngabonziza ati “Yasigaranyemo abana bane ariko batatu nibo twabonye, barimo n’uwari umuyobozi w’ako kagari nyuma ya Jenoside, yanayoboye umudugudu n’izindi nzego mu bihe bitandukanye. Bari bafite ayo makuru mu gihe gitambutse cyose ariko ntibayatanze.’’

Abari batuye muri urwo rugo batawe muri yombi, banashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe ku byaba birimo no kudatanga amakuru no kuba bataragaragaza amakuru ahagije.

Ati “Ba nyir’urugo babyemeye ko bari bazi ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside iri mu byobo.’’

Simbizi wari uhatuye mu gihe cya Jenoside yari ahafite bariyeri yari hafi y’urugo rwe muri metero nk’ijana.

Kuri ubu iperereza rirakomeje, ibizarivamo bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Igikorwa cyo gushaka imibiri yajugunywe mu byobo bitandukanye cyakomeje kuri iki Cyumweru.

Abanyarwanda basabwe kwitabira gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abazi ahari imibiri y’abazize Jenoside bahagaragaze nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abanyarwanda basabwa kubohoka bagatanga amakuru y'aho bazi hakiri imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .