Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, nibwo umurambo w’uyu mugore wagaragaye.
Abaturage bari aho ibi byabereye babwiye IGIHE ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye.
Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati " Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso hasi hejuru niho yari yambaye agapira karimo amabara y’umukara n’umweru gusa ikigaragara yishwe."
Yakomeje avuga ko aho uyu murambo wagaragaye hakunze kunyura abantu benshi batandukanye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!