Nyarugenge: DHL Express Rwanda yishyuriye abantu 500 ubwisungane mu kwivuza (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi ba Sosiyete imenyerewe mu gutwara imizigo ku Isi hose, DHL Express Rwanda, bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge mu muganda wo gutera ibiti by’imbuto 1000 ziribwa banatanga inkunga ya miliyoni n’ibihumbi magana atanu agenewe ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2020.

Muri uyu muganda hatewe ibiti by’avoka 500, imyembe 250 n’indimu 250 byose bibanguriye ku buryo byerera igihe gito.

Uretse abakozi n’abayobozi ba DHL Express Rwanda, uyu muganda wanitabiriwe n’abaturage batuye muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama watashywe mu 2019 na Perezida wa Repubulika, ugatuzwamo imiryango 240 yari ikuwe mu manegeka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ntakirutimana Médiatrice umwe mu batuye muri uyu mudugudu yagaragaje ko bishimiye ibi biti by’ imbuto byatewe kuko bizabafasha kongera indyo yuzuye mu byo baryaga ndetse habonetse n’umusaruro mwishi ukaba wafasha mu kongera amikoro.

Igirinshuti Victoire we yashimiye igikorwa cyo kongera ibiti biribwa muri uyu mudugudu kuko hari hari ubusitani bunini bw’ibyatsi ku buryo kubyongeramo ari ingirakamaro ku buzima bwabo.

Yagaragaje ko biteguye kubirinda kugira ngo hatazagira ikibyangiza, umusaruro wabyo ntuboneke.

Umuyobozi wa DHL Express mu Rwanda, Umutoni Julie, yagaragaje ko bifuje gukorera umuganda mu Mudugudu wa Karama nk’abantu basanzwe bakora ibikorwa byo guhuza abantu no guhindura ubuzima bwabo.

DHL Express ifite n’ibindi bikorwa ikora nko kubungabunga ibidukikije no kurengera ubuzima bw’abantu aribyo bijyanye n’igikorwa cyakozwe cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batuye mu Mudugudu wa Karama.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yagaragaje ko Umudugudu wa Karama usanzwe ufite koperative ihuza imiryango yahatujwe aho bakora ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga bukorewe mu nzu zabugenewe zizwi nka Green house.

Aba ni bo bagiye gufasha Ubuyobozi mu gukora ibikorwa byo gucunga ibyo biti by’imbuto byatewe no kuzareba uko umusaruro uzajya uvaho uzajya ukoreshwa.

Urutonde rw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwo ku wa 14 Ugushyingo 2020 rugaragaza ko Akarere ka Nyarugenge kari ku mwanya wa 28 mu bwitabire muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n’impuzandengo ya 72,60%.

Uyu muganda waterewemo ibiti by’imbuto 1000 ziribwa
Abayobozi n’abakozi ba DHL Express Rwanda bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge mu muganda
Uyu muganda wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera
Uyu muganda kandi wanitabiriwe n'abashinzwe umutekano
Abana na bo ntibacikanwe
Abitabiriye uyu muganda bigengeseraga cyane ku kwirinda COVID-19
Abatuye mu Mudugudu wa Karama bijeje kuzafata neza ibiti by'imbuto byatewe
DHL Express Rwanda yishyuriye abantu 500 ubwisungane mu kwivuza
Bafashe n'akanya ko gucinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .