Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 bibera ahazwi nka Down Town no muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye uburyo inzego z’umutekano zahagurikiye ikibazo cy’abajura bakunze kubibira mu nzira kubera ko bakunze kwiyongera cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka.
Maniraguha Juvenal yagize ati “ Byaduhaye agahenge ahubwo bakomereze aho kuko mu minsi mikuru abajura bariyongera cyane cyane abategera abantu mu muhanda.”
Uwimana Mireille yabwiye IGIHE ko nawe bari bamwibye telefone ariko inzego z’umutekano zihita zita mu cyuho uwari ugiye kumwiba.
Ati “ Bari banyibye ariko njye sinabimenye gusa nashidutse bamufashe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yasabye abaturage kujya bagira uruhare mu kwicungira ibyabo.
Ati “Nubwo dufite irondo rikora neza ariko turakangurira abantu kuba maso na bo ubwabo bagacunga ibyo baba bafite mu ntoki no mu masakoshi yabo.”
Aba bakekwaho ubujura bajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Nyarugenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!