Inama izahuza abihugu 54 binyamuryango bya Commonwealth iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka, aho izitabirwa n’abasaga ibihumbi bitanu.
Abitabiriye imurikabikorwa ribera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free zone, basabwe kuzakira neza abashyitsi bazitabira iyo nama babaha serivisi nziza kandi yihuse.
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi ashingiye ku kuba muri aka Karere ka Nyarugenge hazabera inama enye zizabanziriza CHOGM, nk’inama y’abagore izabera kuri Hotel Serena n’iy’abacuruzi izabera muri Camp Kigali ndetse n’izindi zizabera ahandi hatandukanye zonyine zizitabirwa n’abarenga 1000.
Yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge kuzatanga serivisi nziza ku bashyitsi bazabagana n’abazaba bacumbitse muri hoteli zitandukanyezo muri aka karere.
Ati “Ndasaba inzego z’ubucuruzi ziri mu Karere ka Nyarugenge ubufatanye muri ibi bikorwa byo kwakira no kwitegura iyi nama kandi bigakorwa neza.”
Yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’aka karere kuba bwarahurije hamwe inzego zitandukanye bakaziganiriza ku nama ya CHOGM igihugu cyitegura mu minsi iri imbere no kugira ngo zimurike ibikorwa byazo.
Yagize ati “Ibikorwa dukora bihindura ubuzima bw’umuturage wacu umunsi ku wundi, ni yo mpamvu tugomba kwerekana ko dutanga serivisi nziza kandi yihuse ku bantu bose baza batugana.”
Dr Kaitesi yakomeje ashimangira ko iri murikabikorwa rigaraza serivisi nziza ziri mu cyerekezo cy’aho abaturarwanda bagana yaba mu bukungu, mu mibereho myiza no mu miyoborere myiza.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko guhuza abikorera n’inzego za Leta mu bikorwa by’ubucuruzi cyane cyane abibumbiye muri JADF, ari uburyo bwo kugaragaza ibikorwa mu kubaka Umujyi wa Kigali, anashima abakora ibya Made in Rwanda.
Ati “Ni byiza ko hagaragazwa na bimwe mu bikorwa buri wese yifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo umuturage akomeze ahabwe serivisi inoze”.
Umwe mu bamurika ibikorwa byabo Nduwumukiza Bernard ukora inkweto za Made in Rwanda, yavuze ko ibyo akora bimaze kumugeza kure anashimangira ko amaze gukorera asaga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda muri iri murikabikorwa.
Ati “ Ibi ni byiza kuko iki gikorwa gituma tumenyekanisha ibyo dukora no kubasha kubibyaza umusaruro kuko turacuruza tukabona amafaranga.”
Yongeyeho ko iyi bitabiriye ibikorwa nk’ibi banungukiramo abakiriya benshi kuko n’abatabashije kubagurira hari ubwo batwara nimero zabo bakazabahamagara nyuma barabonye amafaranga.
Inama ya CHOGM izitabirwa n’abarenga 5000 baturutse mu bihugu 54 bigize uyu muryango, barimo Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza kizahagararira Umwamikazi Elisabeth II.
Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6. Urubyiruko rusaga 60 %.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!