Nyarugenge: Abayobozi bigishijwe uko bazakira abakoze Jenoside bagiye gufungurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge yo mu Karere ka Nyarugenge baganirijwe ku buryo bazakira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye gufungurwa bagasubira mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza igifungo bakatiwe.

Mu 2018 nibwo byamenyekanye ko hari umubare munini w’abagororwa bagiye gusoza ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayirokotse n’imwe mu miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, bagaragaje impungenge ku myitwarire y’abo bagororwa, igihe bazaba bagarutse mu buzima busanzwe.

Ni impungenge ahanini zishingiye ku isura babafiteho batarajya kugororwa, ariko bakanagira ihumure ko hari abarekuwe kandi bakaba babanye neza n’abandi mu buzima busanzwe.

Inyigisho zahawe abayobozi b’inzego z’ibanze zatanzwe bigizwemo uruhare n’Umuryango Community Based Sociotherapy (CBS Rwanda).

Aba bayobozi babwiwe ko abakoze Jenoside basoje igifungo cyabo bagorowe ndetse biteguye kuzabana n’abandi Banyarwanda neza ariko bafite impungenge z’uko sosiyete Nyarwanda izabakira.

Umunyamabanga Nshingwabukorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko ibiganiro bahawe bizabafasha kubanisha abantu neza.

Ati “Ni byiza, bizadufasha gukomeza urugamba rw’ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane kumenya ingamba n’intekekezo zo kubanisha abantu neza.’’

Uhagariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Masengo Gilbert, we ahamya ko amakuru bahawe n’abakoze Jenoside bagiye gufungurwa azatuma babona ibyobo byinshi by’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Turasaba ukuri kuko tuba dushidikanya ko ibyo byobo dushobora kubibura kuko batubwiye ko tuzabona ibyobo 70 tukaba dufite impungenge zuko twabona 40 gusa.’’

Yasabye imiryango yakoze Jenoside gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe cyane ko aribo bayazi kurusha abagiye gufungurwa bitewe n’uko ahantu henshi hagiye hahinduka.

Umuhuzabikorwa wa Community Based Sociotherapy (CBS Rwanda), Nzaramba Lucien, avuga ko bateguye ibi biganiro kugira ngo bakomeze guhuza inzego zitandukanye z’Abanyarwanda mu kureba aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze.

Ati “Ni ukugira ngo turebe urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge tumaze gukora ariko tureba ibibazo n’inzitizi zikiriho kugira ngo twese dufatanye kubikemura twubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.’’

Yagaragaje icyizere ko abakoze Jenoside basoje igifungo cyabo bazabana neza n’abandi muri sosiyete Nyarwanda.

Biteganyijwe ko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Nyarugenge bagera kuri 880 aribo bazafungurwa mu minsi iri imbere.

Imibare ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo guhera muri Mata 2019 igaragaza ko abagororwa bafungiye muri gereza z’u Rwanda kubera icyaha cya Jenoside bagera ku bihumbi 27 600.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Nyarugenge bigishijwe uko bazakira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .