Aba baturage bemeza ko hari abantu bamaze kugwa muri iyi ruhurura bakahasiga ubuzima, bagahera aho basaba ko inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali zabafasha gukemura icyo kibazo nk’uko byagenze hubakwa ruhurura ya Mpazi.
Mu gihe imvura iguye, aba baturage bavuga ko ibasenyera, igatwara ubutaka bwabo ndetse abana bamwe bakaba bashobora kugwa muri iyo ruhurura.
Umuhoza Alicia yagize ati “Iyi ruhurura imeze nabi pe, mwatuvugira bakayikora naho ubundi abana baraza kudushiraho, ubu sinakubeshya abana bacu ntibakisanzura, inzu zaraguye zarashize mbese tumeze nabi.”
Yongeyeho ko hari abantu benshi bamaze kugwa muri iyi ruhurura bakavunika mu buryo bukomeye, ndetse ko hari n’umusaza wayiguyemo agahita apfa.
Nsanzuwizeye Jeanine we yagize ati “twebwe duhora dusaba ubuyobozi ko bwayidukorera kuko abana bashobora kuzayigwamo, cyane nka twe tuyituriye hejuru cyangwa se natwe ikatwica mu gihe habaye iibiza kuko hari abayivunikiramo abandi bakayipfiramo.”
Yongeyeho ko abaturiye iyi ruhurura bagorwa no kugera mu ngo zabo iyo imvura yaguye kubera ubunyereri buba buhari.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng. Asaba Katabarwa, yabwiye IGIHE ko Umujyi wa Kigali ukeneye miliyari 40 Frw kugira ngo wubake ruhurura 65 zagaragaye ko ziteye impungenge ku buzima bw’abazituriye.
Ati “twahereye ku kubaka za ruhurura duhereye hasi kuko iyo wubakira amazi uhera hasi ujya hejuru kuko uturutse hejuru ukayobora ahatubakiye yangiza kurushaho. Ni muri urwo rwego twari twagiye duhera hasi tuzamuka. Twubaka twahereye kuri ruhurura yo mu Rugunga, Kanogo n’iya Kinamba n’iza Nyabugogo no ku Murindi, mbese no muri bya bishanga amazi yo mu Mujyi wa Kigali ahuriramo byose twari twabitunganyije.”
Yakomeje avuga ko nyuma yaho bazakomereza kuri ruhurura ziri ku misozi, zinyuramo amazi amanuka ajya kwangiriza abaturage.
Ati “Ubu igice gisigaye ni ukuzamuka ruguru ku misozi aho amazi aturuka, tukagenda naho tuhubaka. Twasanze dukeneye miliyari 40 Frw tukaba turi kuganira n’inzego dukorana kugira ngo ayo mafaranga yose abashe kuboneka noneho tubashe kubikora.”
Yavuze ko bategereje amafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha kugira ngo batangire kuzubaka. Yongeyeho ko iyo basanze hari abaturage bari mu manegeka mu buryo bukabije, babakuramo ku bufatanye n’izindi nzego.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!