00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abarimo umwana w’imyaka itatu bagwiriwe n’inzu Imana ikinga ukuboko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 06:45
Yasuwe :

Umuryango w’abantu batatu barimo n’umwana w’imyaka itatu utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge wagwiriwe n’inzu k’ubw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Mucyuranyana, Akagari ka Munanira ya II, yaguye ahagana saa tatu n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

Iyi nzu ikimara kugwa abaturage bahise batabara uyu muryango bawujyana kwa muganga.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko iyi nzu yasenywe n’amazi y‘imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane.

Sebakungu Felix wabonye uko iyi nzu yaguye yagize ati “ Ni urukuta rw’iki gipangu cyayigwiriye noneho ihita nayo igwa harimo umugore n’umugabo n’umwana wabo.”

Yongeyeho ko n’ubwo iyi nzu yagwiriye uyu muryango nta muntu n’umwe wapfuye uretse ko nyir’uru rugo n’umwana aribo bakomeretse cyane.

Kugeze ubu uyu mwana wagwiriwe n’iyi nzu na se barembeye mu bitaro by’Akarere bya Nyarugenge mu gihe nyina hari wanahungabanye cyane, yamaze kubivamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .