Nyarugenge: Abanyerondo bashyiriweho igihembo cy’ibihumbi 100 Frw ku wafashe udupfunyika 500 tw’urumogi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Abanyerondo 107 bo mu midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, bemerewe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, nk’agahimbazamusyi k’uwafashe udupfunyika tw’urumogi 500.

Iyi ntego ikaba imwe mu bizatanga intsinzi ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, ikaba yiyongereye ku zindi ngamba zirimo gukaza ibihano ku byaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gushishikariza abaturage gutanga amakuru.

Abanyerondo basabwe kudahishira ibiyobyabwenge mu mahugurwa bahawe kuwa Kabiri w’iki cyumweru n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umutekano mu Mujyi wa Kigali, Mushumba Evariste, yavuze ko hashyizweho igihembo cy’ibihumbi 100Frw, ku munyerondo uzajya ufata udupfunyika 500 tw’urumogi.

Ati “Ubu twashyiriyeho ibihumbi 100 buri munyerondo uzajya ufata udupfunyika 500 cyangwa turenze. Ni nde udashaka ayo mafaranga?... uzajya wese azana utwo dupfunyika ndababwiza ukuri azajya ahabwa ayo mafaranga.”

Akimara kuvuga aya magambo, abanyerondo basimbukiye hejuru n’ibyishimo byinshi, bemeza ko bagiye gukoresha uko bashoboye kugira ngo bajye babona ayo mafaranga.

Umunyerondo Ndengeyintwari Daniel, ahamya ko aya mafaranga azatuma barushaho gutahura abacuruzi b’urumogi muri aka gace.

Ati “Burya igihe cyose umukozi yitwaye neza mu kazi habaho icyo bita kumushimira, yego sinahamya ko tuzakoresha ingufu mu kurwanya urumogi kugira ngo tubone ayo mafaranga kuko n’ubusanzwe ari inshingano zacu, ariko nizeye ko bizatuma buri munyerondo yongeramo imbaraga kuko nta n’uwapfa kuguha ibihumbi 100 cyangwa andi ngo uyatore.”

Umukuru w’umudugudu wa Nyakarambi mu Kagari ka Nyamweru, Rwagasore Marcel, nawe ashimangira ko kuba harashyizeho igihembo cy’ibihumbi 100 ku munyerondo uzajya afata udupfunyika tw’urumogi 500, bizabafasha mu kuruhashya.

Ati “Ariya mafaranga bemerewe ku wafashe urumogi mu dusantere, biratanga imbaraga kuko kiriya gihembo kirashimishije kandi kizatuma buri munyerondo agaragaza umuntu wese ucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge yaba na za kanyanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Niyibizi Jean Claude, avuga ko aya mahugurwa yizeye ko hari ikintu kinini yasigiye aba banyerondo.

Yagize ati “Dushingiye ku biganiro byatanzwe n’ababitanze b’inararibonye, twizeye ko hari umusaruro abanyerondo basigaranye kandi natwe biratwunganira nk’ubuyobozi busanzwe kuko bizatuma buri kintu kidakorwa na twe nk’ubuyobozi gusa ahubwo tuzajya twunganirana.”

Uretse aya mahugurwa, hanangijwe inzoga zo mu dusashi zafatiwe mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kanyinya, abanyerondo banahabwa amatoroshi yo kubafasha mu kazi kabo.

Ubwo bizezwagwa ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwansa ku wafashe udupfunyika 500
Abanyerondo bahabwa amatoroshi yo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi
Umukuru w’umudugudu wa Nyakarambi mu Kagari ka Nyamweru, Rwagasore Marcel, avuga ko igihembo cyijejwe abanyerondo kizafasha mu guhangana n'ibiyobyabwenge
Ubwo hangizwaga inzoga zitemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza