00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahaye igishoro abahoze ari ’abazunguzayi’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kimisagara bahaye igishoro abantu icumi bahoze mu buzunguzayo, aho buri wese yagiye ahabwa ibihumbi 100Frw mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene.

Biteganyijwe ko nyuma y’iyo mfashanyo, hazabaho no kubashakira igitanda bakoreraho ubucuruzi mu gihe cy’amezi atandatu.

Ni amafaranga bashyikirijwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, ubwo bari bahuriye mu Nteko Rusange yahuriranye no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 35 ishize FPR ishinzwe.

Uretse abahawe igishoro, hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bahawe amagare y’abafite ubumuga.

Mu byo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kimisagara bishimira kandi harimo kuba mu mwaka ushize wa 2022, barafashije abahoze ari abazunguzayi 894 kuva mu muhanda, babona ibibanza ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.

Abanyamuryango bagize uruhare kubakira abatishoboye aho muri buri kagari hubatswe inzu y’umuturage utishoboye. Hubatswe kandi ubwiherero 18.

Intego bafite muri uyu mwaka harimo gukurikirana abana bata ishuri, gushishikariza abaturage kwitabira umugoroba w’umuryango, kubashishikariza kwizigamira muri Ejo Heza, kugana ibigo by’imari n’ibindi.

Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku rugendo rw’imyaka 35 ishize Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe ndetse n’uburyo ukomeje kubaka u Rwanda bijyanye n’intego zatumye uvuka.

Kayiranga Rwasa Alfred uri mu bazi neza amavu n’amavuko ya FPR Inkotanyi, yavuze ko uyu munsi Abanyarwanda bose bibona mu gihugu cyabo kandi gifite amahoro n’umutekano, iterambere, bityo abakiri bato bagomba gutozwa kugikunda no gusigasira ibimaze kugerwaho.

Ati “Kubaka Umunyarwanda, dushimangira ubumwe dukomeza kumvisha urubyiruko rwacu ko rugomba gukunda igihugu ndetse rukaba rwakitangira. Ibyiza igihugu cyacu gifite, urubyiruko nirwo ruzabisigasira kandi rukomeze kugiteza imbere.”

Rwiyemezamirimo Kamayirese Jean d’Amour yagize ati “Imyaka 35 ishize, Umuryango FPR Inkotanyi waharaniye ko Abanyarwanda baba mu gihugu batekanye, bafite amahoro ndetse n’iterambere. Ibyo byagezweho kandi urugendo rurakomeje, uwareba Kimisagara yo mu myaka 15 ishize, ukayigereranya n’uyu munsi, ubona impinduka zihambaye.”

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yasabye ababyeyi kwirinda imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’amakimbirane bigira ingaruka ku muryango wose.

Ati "Twagiye duhura n’ibibazo bikomeye mu muryango, bishingiye ku makimbirane kandi ingaruka twagiye tuzibona aho abana bagiye mu buzererezi, abataye ishuri, abagiye mu biyobyabwenge, ndetse abakobwa bakiri abangavu bagakurizamo guterwa inda. "

Hirya no hino mu gihugu ndetse no muri Diaspora hakomeje gukorwa ibikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 35 ishize Umuryango FPR Inkotanyi ushinzwe, harebwa ku bimaze kugerwaho ndetse n’ibyakomeza gukorwa n’Abanyamuryango mu kubaka igihugu.

Bakase umutsima bishimira imyaka 35 ishize umuryango FPR Inkotanyi ushinzwe
Bizihije uyu munsi, bagaruka ku muco nyarwanda wo soko y'iterambere
Urubyiruko rwasabwe gukomeza umurava n'intego zatumye FPR Inkotanyi ishingwa
Ngabonziza Emmy yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho kubera FPR Inkotanyi, ari ikimenyetso cy'ibindi byinshi bishoboka abantu bashyize hamwe
Byari ibyishimo ku banyarwakazi bari mu muryango FPR Inkotanyi
Abana bafite ubumuga bafashijwe bahabwa amagare abafasha
Abahoze mu buzunguzayi bahawe igishoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .