Nyarugenge: Abakozi b’Ikigo cy’Ubutaka baremeye imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2019 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA) basuye banaremera incike n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu w’Iterambere uri mu Kagari ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Ni gikorwa kiri mu byo abakozi ba RLMUA bakora mu kwifatanya no gufata mu mugongo incike za Jenoside gikunzwe guhuzwa n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyabaye ku gicamunsi cyo ku Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2019.

Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Mukamana Espérance, yavuze ko biyemeje kwishakamo ubushobozi mu rwego rwo kuba hafi imiryango y’abarokotse Jenoside by’umwihariko abadafite ababitaho.

Yagize ati “Ni amafaranga abakozi bakura ku mushahara wabo buri muntu mu bushobozi bwe. Twagiye dufasha abacitse ku icumu mu bice bitandukanye.’’

Kuri iyi nshuro, aba bakozi basuye incike, imfubyi n’abapfakazi bari mu miryango 54 batujwe mu Mudugudu w’Iterambere uherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Mukamana avuga ko kuri iyi nshuro batekereje ku ncike kuko zitaba zifite uzitaho ndetse hari abatabasha gukora kubera kugera mu zabukuru.

Yagize ati “Twatekereje ku ncike, ku babyeyi bakuze batagifite abana babitaho, turavuga ngo leta yarabafashije irabubakira ariko natwe twajya kureba uko babayeho tukabaha ibyo kurya, tukabaganiriza mu byerekeranye n’akazi dukora, abafite ibibazo by’ubutaka tukabafasha kuri ibyo bibazo bigendanye n’akazi kacu.”

Bamwe mu baremewe batuye bishimiye kubona ko hari ababazirikana ndetse bagafata umwanya wo kubasura no kubafasha.

Umusaza witwa Gakwandi Régis yagize ati “Iki gikorwa nacyakiriye neza cyane kuko iyo tubonye abantu baje kudusura n’ubwo batagira icyo batuzanira ariko bakareba uko tumeze, bakatuganiriza, bakaduhumuriza twumva ari byiza cyane.”

Mukamusoni Goreth na we avuga ko gusurwa bibasubizamo imbaraga kuko bibaha icyizere ko bagifite ababazirikana.

Ati “Ijambo gusura burya bifite icyo bivuga. Iyo uje wikoreye ni umuco wahozeho, ni umuco ugenda ugaruka utazimira burundu kuko hari igihe twanyuzemo ibintu byose bisa naho birambaraye hasi bicitse birangiye. Igihe dufite abatwibuka twumva ko dufite abo tubwira. Twari twarabuze ibisekuru ariko ibisekuru byacu ni aba batuzirikana.”

Nyuma y’igikorwa cyo kuremera imiryango 54 yatujwe mu Mudugudu w’Iterambere aho abawutuyemo bahawe ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku [bifite agaciro ka miliyoni zisaga 2 Frw] habayeho umwanya wo kuganira maze aba baturage bagaragariza abayobozi b’iki kigo cy’ubutaka ibibazo byerekeye ubutaka bafite, bizezwa ko bagiye gufashwa kubikemura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza