00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza : Yicishijwe ifuni n’uwo bikekwa ko yamusambanyirizaga umugore

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 June 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 53 wari utuye mu Mudugudu wa Gihimbi, mu Kagari ka Kabirizi, mu Murenge wa Nyagisozi muri santere yitwa Rugabano mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yishwe akubiswe ifuni mu mugongo, nyuma yo gushyamirana n’uwo bikekwa ko yamusambanyirizaga umugore.

Byabaye mu masaha y’igicuku cy’ijoro rishyira ku wa 25 Kamena 2025, ubwo uyu mugabo yatagerezaga ko umugore we ataha, akamubura. Byageze Saa Sita z’ijoro yakira amakuru ko umugore we ari kumwe n’undi mugabo, ukekwaho kumusambanya.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ushinjwa gusambanya umugore w’abandi, atuye mu Karere ka Bugesera nubwo avuka i Nyagisozi, gusa ngo yari amaze iminsi ibiri, yarakodesheje inzu muri aka gace.

Bivugwa ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye ubucuti bw’ibanga n’uyu mugore. Ndetse muri iryo joro aba bombi bari kumwe.

Nyakwigendera ngo akibasangana habayeho intonganya zikomeye maze uwo mugabo, amukubita ifuni mu mugongo, arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Syldio yabwiye IGIHE ko bikiba, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zitabara zihanganisha umuryango ndetse zigeza n’umurambo kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Ati ‘‘Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza, gukorerwa isuzuma, naho abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yaba umugore wa nyakwigendera ndetse n’ukekwaho kuba inshoreke batawe muri yombi, kugira ngo bakorweho iperereza.’’

Gitifu yakomeje asaba abaturage kutajya bihererana ibibazo, ahubwo bakabishyira ahabona kugira ngo bishakirwe ibisubizo bidasabye ko bigera ku mfu, kuko zigira ingaruka nyinshi.

Nyakwigendera n’umugore we bari bafitanye abana bane barimo uw’imfura w’imyaka 20 na ho umuto akaba afite imyaka irindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .