Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Nyagisozi, mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa bikekwa ko yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ku 7 Mata 2025.
Yabwiye umwana ko yamutema akamujugunya mu mugezi wa Mwogo nk’uko yabikoze uwitwa Makabuza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo mwana, ababyeyi be barokotse Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko uyu muturage akimara kubivuga ngo abayobozi b’isibo batuyemo, bashatse kubunga banamuca icyiru ariko ntiyagitanga, bituma uwo mwana ajya kumurega ku kagari, maze amakuru ahita amenyekana bamuta muri yombi ku wa 11 Mata.
Ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Nyagisozi, rwatangiye kumukoraho iperereza no gukora idosiye.’’
RIB itangaza ko dosiye 82 z’abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura no gukurura amacakubiri arizo yakiriye mu cyumweru cyo Kwibuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!