Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko Rukuru rwategetse ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye muri Gicurasi 2020, kigumaho, urubanza rukarangizwa uko rwaciwe.
Musabyuwera na Kayihura bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, bahamijwe ibyaha mu rubanza baregwagamo icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rutegeka ko bahanishwa igifungo cya burundu.
Bahamijwe ko muri Jenoside bishe abana babiri b’uwitwa Disi Didace, barangiza bakabajugunya mu musarani. Barezwe na mushiki w’abo bana bishwe witwa Devotha Kayisire, wavuze ko abana bahungiye muri urwo rugo rwahoze ari inshuti n’umuryango wabo, ariko baza kuhicirwa.
Inkuru wasoma: Nyanza: Urukiko rugiye gusuzuma ubujurire bw’umubyeyi n’umuhungu we bahamijwe ibyaha bya Jenoside

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!