00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Uruhinja rwatawe mu Kiliziya

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 4 February 2025 saa 08:30
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Gatagara, uruhinja ruri mu kigero cy’iminsi irindwi n’icumi, rwatawe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma.

Byabaye ku wa 2 Gashyantare 2025, mu masaha y’amanywa mu Misa yabereye muri iyi Paruwasi yo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Umuyobozi wungirije wa Paruwasi ya Kigoma, Hagenimana Pacifique, wari wanatuye igitambo cya Misa cy’uwo munsi, yatangarije IGIHE ko uwo bikekwa ko ari nyina w’uyu mwana wari wanitabiriye iyi Misa yamusigiye umwe mu Bakirisitu, avuga ko agiye kwiherera gato akagaruka.

Ati “Yamusigiye umwana n’agakapu gato karimo utwenda tw’ako gahinja n’igitenge. Uwamusigaranye ntiyigeze abitindaho kuko yari anafite intege nke kuko nawe atwite, kandi akaba afite ubumuga bwo kutavuga nta numve.’’

Nyuma yaje kubona ko nyina yatinze yigira inama yo kumurangisha, ari nabwo batangaga itangazo mu Misa.

Misa ihumuje, abakobwa babiri b’inkumi basiganiye kumutwara buri wese ashaka kumujyana iwabo, ariko Padiri ababwira ko bidashoboka.

Ati “Hari abakobwa b’inkumi bari bakoze akazi k’umutekano mu Misa bashyugumbwe kumutwara bose, ariko ndabahakanira nti erege ubu yabaye uwanjye, kuko nta handi yari kwerekezwa nta mwirondoro we uzwi.’’

Yakomeje avuga ko kuri ubu uyu mwana agiye kurerwa n’ababikira bo mu Muryango w’Abizeramariya, mu gihe gito, hategerejwe kubona umuryango uzamurera byemewe n’amategeko.

IGIHE yabajije Padiri niba uyu mwana yahawe amazina, avuga ko “Amazina ndacyayatekereza, ariko nzayamwita nanamubatize bidatinze.’’

Yakomeje avuga ko yiyumvamo kuzamurera neza afatanyije n’umuryango uzamumufasha, kandi yizeye ko azagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, nawe yabwiye IGIHE ko inzego zitandukanye zikomeje iperereza rigamije gushakisha umuryango w’urwo ruhinja, ariko anahamya ko umwana agiye kubona Malayika Murinzi wahuguwe uzamurera, ubuyobozi bukizera ko azamwitaho neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .