Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, bibonywe n’umugore we wari kumwe na mugenzi we wundi, atashye mu rugo avuye ku kazi mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby’uru rupfu, avuga ko uyu mwarimu yari yaratanye n’umugore we wa mbere, ashaka uwa kabiri na we wari umwarimukazi mu Murenge wa Muyira.
Ubusanzwe, aba bombi bari barasize urugo rwabo bwite rwari i Nyabinyenga kuko umugabo yari acumbitse hafi y’ishuri yakoreraga rya GS Rubona, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Cyabakamyi, mu gihe umugore na we yabaga i Muyira bagahura mu mpera z’icyumweru.
Ngo mbere y’uru rupfu, ku wa 15 Gashyantare, Nyakwigendera Ngirinshuti yari yahamagaye wa mugore we muto, amusaba kuzaza kumureba mu rugo rukuru i Nyabinyenga.
Ubwo yageraga mu rugo rero kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, ari kumwe n’undi mugore, ngo batunguwe no gusanga umugabo we amanitse mu mugozi mu rugo yapfuye.
Meya Ntazinda ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!