Nyanza:Umusore ukekwaho ubujura yakubiswe n’abaturage n’abanyerondo arapfa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Sebuhuturi w’imyaka 35 y’amavuko wo Mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza yakubiswe n’abaturage arapfa ubwo bamusangaga mu nzu yamaze kuyitobora agiye kwiba ihene mu ijoro ryakeye.

Byabaye hagati ya saa Sita na saa Saba z’ijoro rirshyira kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Nyamure.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo musore witwa Sebuhuturi bakundaga guhimba Kagofero bamusanze yamaze gutobora inzu y’umukecuru witwa Nyirabukara Euphrasie w’imyaka 78 y’amavuko , agiye kumwiba ihene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Murenzi Valens, yemeje ayo makuru avuga ko bikimara kuba bahise bahagera bari kumwe n’inzego z’umutekano basanga koko Sebuhuturi yamaze gushiramo umwuka.

Yasobanuye ko amakuru y’ibanze yavuye mu iperereza bakoze agaragaza ko uwo musore yari yamaze gutobora inzu yinjiye ahaba ihene.

Ati “Umwuzukuru w’uwo mukecuru ni we wamwumvise avuza induru atabaza abaturage n’irondo avuga ko bamutoboreye inzu; irondo ryari aho hafi riratabara ndetse n’abaturage benshi, undi yumvise induru yasohotse arirukanka kuko yari yaciye umwenge munini cyane. Abaturage rero bamwirukankanye baramukubita arapfa.”

Murenzi avuga ko uwo musore yari asanzwe aba mu Murenge wa Kigoma kandi amakuru bafite yemeza ko yari azwiho ibikorwa by’ubujura.

Ati “Abaturage basanzwe bamuziho ubujura, bavuga ko ari cyo kimubeshejeho atari nabwo bwa mbere yafatwa yiba akanakubitwa akabikira; ndetse yari aherutse gufungurwa kuko yari yafatiwe mu bintu by’ubujura ariko ibimenyetso birabura ajyanwa mu kigo kimugorora.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu nta muntu ukurikiranweho urupfu rw’uwo musore usibye ko abakora irondo ry’umwuga bajyanwe ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga gutanga amakuru.

Murenzi avuga ko baganirije abaturage babibutsa ko igihe babonye umuntu ukekwaho icyaha batagomba kwihanira ahubwo bagomba kumushyikiriza ubuyobozi agahanwa hakurikijwe amategeko.

Umurambo w’uwo musore wajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Ibikorwa byo kwihanira ku muntu ukekwaho icyaha bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu ariko ni kenshi Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’ubuyobozi bibutsa abaturage ko bakwiye kureka uwo muco utari mwiza.

Urugero rwa vuba ni uwo mu Karere ka Kirehe aho Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko witwa Nzabihimana Jean Marie Vianey yicishijwe inkoni ubwo yafatirwaga mu rutoki rw’abandi agiye kwiba ibitoki tariki ya 12 Gicurasi.

Mu Karere ka Rubavu naho muri Werurwe 2020 abaturage bane batawe muri yombi bakubise umugabo bamushinja kwiba igitoki.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko uwo mugabo bari bamufashe amaguru n’amaboko bamutambika mu kirere, undi afata inkoni ahondagura ku kibuno. Nyuma byaje kumuviramo urupfu.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .