00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu cyuzi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 30 October 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Ku wa 28 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa Saba z’amanywa, mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu Karere Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Kagari ka Kavumu, Umudugudu wa Nyamagana B, habonetse umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru avuga ko kugaragara mu cyuzi k’uyu nyakwigendera, byashobotse bitewe n’umuturage wahanyuze akamubona, maze agahita amenyesha inzego z’ibanze, na zo zikabishyikiriza inzego z’umutekano, maze zagera ku cyuzi zigasanga uwo murambo ari uw’umugabo.

Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko uyu nyakwigendera ajya mu cyuzi yasize inkoni, amafaranga ibihumbi bibiri n’inkweto za parasitike benshi bita bodaboda ku nkombe z’icyuzi, indi mpamvu yashimangira ko yiyahuye yabitekerejeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko nubwo byabanje kugorana kubona imyirondoro ya nyakwigendera, ariko babifashijwemo na simukadi yari mu mufuka w’imyenda yari yambaye, byatumye bamenya inkomoko ye.

Ati “Babonye nimero z’umugore we muri simukadi yasanzwe mu myenda ye, bayihamagaye aritaba. Yavuye iwe avuga ko agiye kwivuze i Huye, akaba yavukaga mu Karere ka Ruhango.’’

Yongeyeho ati “Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo gushyikirizwa abo mu muryango we ngo ube washyingurwa.”

Si ubwa mbere iki cyuzi gikoreshwa n’abantu mu mugambi wo kwiyambura ubuzima, ibituma abaturage basaba ko ubuyobozi butangira gushaka umuti kuri iki kibazo.

Icyuzi cya Nyamagana cyari cyaracukujwe n'Umwami Rudahigwa agamije guteza imbere ibikorwa byo kuhira imyaka. Gusa ubu hari abagikoresha nabi mu kwiyahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .