00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umunuko uva mu bwiherero watumye abiga muri GS Gahengeri bahunga ibyumba by’amashuri

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 March 2025 saa 03:46
Yasuwe :

Abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahengeri, barataka ko umunuko uva mu bwiherero bwo kuri iri shuri ugakwira mu kigo cyose, watumye hari n’abimutse mu byumba bigiragamo bakajyanwa mu bindi.

Ni ishuri riherereye mu gice cy’icyaro mu Mudugudu wa Gahengeri, Akagari ka Kadaho, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza, bikavugwa ko ari ryo shuri riri kure mu karere kose.

Urebesheje amaso ubona imiryango 12 y’ubwiherero, bukoreshwa n’abanyeshuri 1158 biga muri iki kigo. Uretse umubare wabwo ugaragara nk’aho ari muke, bigaragara ko bwamaze kuzura kuko aho umwanda ugeze ari nka santimetero nka 40 uvuye hejuru.

Bamwe mu banyeshuri biga aha baganiriye na IGIHE tutifuje gutangaza amazina yabo, bavuze ko ari ikibazo kibabangamiye cyane ku buryo bamwe bajya no ku ishuri baseta ibirenge kuko baba bazi ko bagiye kwirirwa ahantu hari umwuka mubi cyane.

Umwe muri bo yagize ati “Buriya bwiherero buranuka cyane, nta miti bakoresha iyo bari kubukoropa, kandi bwaranuzuye, urebye sinibuka igihe baherukira kubuvidurira. Umunuko wabwo uba udusanga mu ishuri igihe cyose.”

Mugenzi we na we wiga mu rindi shuri, yavuze ko byageze aho bahindura icyumba cy’ishuri bigiramo kugira ngo barebe ko bakoroherwa n’umunuko wabateraga mu ishuri bari kwiga.

Ati “Twe byasabye ko batwimura, kuko iyo twakinguraga urugi rw’ishuri twigiragamo mbere haranukaga cyane, bituma bahatwimura.”

Uyu munyeshuri, avuga ko atajya yumva hari umuyobozi n’umwe ku ishuri ryabo ukomoza kuri iki kibazo, akavuga ko na we atazi uko bizarangira.

Umuyobozi wa GS Gahengeri, Rudahunga Ibonwa Marie Alice, yemera ko koko ubu bwiherero bubangamiye ababukoresha bose, ariko akavuga ko gahunda yo kubuvidura yabaye ihagaze kubera gutinya ko ababikora bagiriramo ibyago, bakaba bitegura kwandikira akarere ngo kabe ari ko gatanga uburyo bwo kuvidura ubwiherero butekanye.

Rudahunga yavuze ko batinze kwandikira akarere kuko babonaga igihembwe kigiye kurangira, akavuga ko byakorwa mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri, abanyeshuri bakazasubira kwiga byarakemutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’iri shuri kimaze igihe ndetse igikenewe cyane ari ukongera umubare w’ubwiherero buhari kuko ubukoreshwa ari buke.

Yavuze ko bagiye gufasha iri shuri vuba kugira ngo ubwo buhari buvidurwe, mu gihe bagitegereje ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibafasha kubaka ubundi bushya bwunganira ubuhasanzwe.

Ati “Ku bufatanye na MINEDUC, iyi ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzabongerera ubwiherero, ariko hagati aho mu kubafasha, tuzaba tuviduye ubuhari kugira ngo bugire isuku.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwiherero bwubakwa mu mashuri muri ibi bihe, buba bufite icyobo gifite metero eshatu kuri eshatu, kugira ngo bizorohe kubuvidura igihe bwuzuye, ndetse ngo buri mezi atatu buba bugomba kuvidurwa.

Gusa ariko, icyo gihe kijya kirenga kubera impamvu zitandukanye bamwe badatinya kuvuga ko ari uburangare bw’inzego bireba.

Ibi byiyongera ku kuba iri shuri nta mazi rifite, kuko abaryigaho bakijya kuvoma mu kabande.

Umunuko uba ari wose muri ubu bwiherero kubera ko bwuzuye
Ubu bwiherero kubujyamo ni ukwigengesera kubera isuku nke cyane iharangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .