Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bamusize mu rugo ari muzima, bakajya mu mirimo, bagaruka bakamusanga yashizemo umwuka. Binavugwa ko mbere yo kwimanika, uyu mukobwa yabanje kunywa umuti wica udusimba mu murima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu mukobwa nta kibazo yari afitanye n’ababyeyi be.
Ati "Ni umukobwa w’imyaka 20, birakekwa ko yiyahuye kuko bamusanze yimanitse mu kiziriko, ariko binavugwa ko ashobora kuba yanyoye n’umuti uhungira imyaka. Iperereza ryatangiye, buriya amakuru arambuye tuzayabwirwa na RIB."
Yakomeje avuga ko n’ababyeyi be bavuze ko batamenye icyabimuteye cyaherwaho gifatwa nk’impamvu yo kwiyahura, byose bikaba bigitegerejwe mu iperereza.
Hari andi makuru ataremezwa n’ubuyobozi avuga ko uyu nyakwigendera yaba yari atwite, bigakekwa ko yaba atarishimiye iby’ayo makuru.
Ntazinda yasabye ababyeyi n’abandi bantu bose babana mu rugo kuzamura urwego rw’imibanire n’ubusabane, kandi bakajya baganira ku makuru yose n’ibibazo bafite kugira ngo babikemure hakiri kare.
Kuri ubu, umurambo w’uyu mukobwa uri mu Bitaro by’Akarere bya Nyanza, aho wagiye gukorerwa isuzuma, ngo hamenyekanye icyamwishe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!