Amakuru y’izi mpfu zikurikiranye yamenyekanye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ku wa 24 Mata 2025, atanzwe n’umwana wabo wavuze ko ababyeyi be bashyamiranye bapfa amafaranga byanakurijemo kwicana.
Yavuze ko Se yatse nyina amafaranga akayamwima maze bagafatana ubwo, ibyatumye atemesha umugore we umuhoro agahita apfa.
Kubera ko umugabo na we yari yakomeretse, byahise bimuviramo urupfu, ubwo imbangukiragutabara yageragezaga kuza kumufata ngo ajyanwe kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko impfu z’aba bombi zatewe n’uko bakimbiranye umugabo agatemesha umugore umuhoro, ariko mbere yo kumwica bikekwa ko habaye gukomeretsanya ku mpande zombi byaje kuviramo n’uyu mugabo urupfu.
Ati “Imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyanza gusuzumwa, mu gihe iperereza na ryo rikomeje.”
Hari andi makuru IGIHE yamenye avuga ko abari bagize uyu muryango bari bimukiye aha mu Karere ka Nyanza vuba baturutse mu Karere ka Nyagatare, bakaba babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko.
Aba ba nyakwigendera basize abana babiri, umwe w’imyaka 10 umugore yari yarabyaye ahandi, n’undi w’imyaka itatu baherukaga kubyarana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!