00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umugabo yishe umugore we, na we ahita apfa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 25 April 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Umugabo witwaga Savakure Adenien w’imyaka 31 wakekwagaho kwica umugore we Mujawamariya Thacianne w’imyaka 34 amutemejesheje umuhoro, na we yishwe n’igikomere yagize ubwo yarwanaga na we.

Amakuru y’izi mpfu zikurikiranye yamenyekanye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ku wa 24 Mata 2025, atanzwe n’umwana wabo wavuze ko ababyeyi be bashyamiranye bapfa amafaranga byanakurijemo kwicana.

Yavuze ko Se yatse nyina amafaranga akayamwima maze bagafatana ubwo, ibyatumye atemesha umugore we umuhoro agahita apfa.

Kubera ko umugabo na we yari yakomeretse, byahise bimuviramo urupfu, ubwo imbangukiragutabara yageragezaga kuza kumufata ngo ajyanwe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko impfu z’aba bombi zatewe n’uko bakimbiranye umugabo agatemesha umugore umuhoro, ariko mbere yo kumwica bikekwa ko habaye gukomeretsanya ku mpande zombi byaje kuviramo n’uyu mugabo urupfu.

Ati “Imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyanza gusuzumwa, mu gihe iperereza na ryo rikomeje.”

Hari andi makuru IGIHE yamenye avuga ko abari bagize uyu muryango bari bimukiye aha mu Karere ka Nyanza vuba baturutse mu Karere ka Nyagatare, bakaba babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko.

Aba ba nyakwigendera basize abana babiri, umwe w’imyaka 10 umugore yari yarabyaye ahandi, n’undi w’imyaka itatu baherukaga kubyarana.

I Nyanza, umugabo yashyamiranye n'umugore we aramwica, nyuma na we aza gupfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .