00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umugabo wiriwe asarura umuceri yasanzwe mu mugezi yapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 June 2022 saa 10:58
Yasuwe :

Umugabo witwa Sebanani Damascène wo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe mu mugezi yapfuye bikekwa ko yarohamye ubwo yambukaga.

Uwo mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, umurambo we wasanzwe mu Mugezi wa Nkomane uri mu Gishanga cya Cyiri kigabanya Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza n’uwa Gikonko muri Gisagara.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022, ni bwo umurambo we wabonetse muri ayo mazi mu Mudugudu wa Nkomane mu Kagari ka Bugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Ngabonzima Donat, yavuze ko amakuru y’ibanze bafite babwiwe n’abaturage avuga ko Sebanani yari yiriwe asarura umuceri hamwe n’abandi mu Gishanga cya Cyiri.

Yakomeje avuga ko bikekwa ko ashobora kuba yakiguyemo atashye, ubwo yari asoje ibyo yakoraga.

Ati “Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.”

Sebanani yasize umugore n’abana batatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .