Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore yari yarinjiye na we agahita yiyahura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Mata 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza arakekwaho kwica umugore yari yarinjiye na we agahita yiyahura akoresheje umugozi.

Uwo mugabo witwa Ngendahimana Léonidas yari yarinjiye uwo mugore witwa Nabagize Delia w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Runga nk’uko amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako Karere abivuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko amakuru y’ibanze yamenyekanye yemeza ko abo bombi bari baratandukanye nabo bari barashakanye noneho bakajya basurana bagakorana imibonano mpuzabitsina.

Ati “Ayo makuru ni yo ariko uriya mugore yari yaratandukanye n’umugabo we byemewe n’amategeko ndetse n’uriya mugabo yaratandukanye n’umugore we. Kuko bari abaturanyi bajyaga basurana bakaryamana noneho buri umwe agataha iwe.”

Kuri iki Cyumweru nibwo ubwo mugore yasuye Ngendahimana nkuko byari bisanzwe ariko bigeze ahagana 18h00 abaturanyi bagira amakenga babonye adasohotse bituma bajya kureba basanga bombi bapfuye.

CIP Twajamahoro ati “Ubwo abaturanyi bagiyeyo basanga uwo mugabo amanitse mu mugozi yapfuye barebye mu kindi cyumba basanga uwo mugore na we yapfuye. Iperereza ryatangiye kuko bikekwa ko uwo mugabo yishe uwo mugore arangije ariyahura.”

Akomeza avuga ko mu busanzwe nta amakimbirane azwi bari bafitanye ku buryo yatuma bicana.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no gushwana muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yabibukije ko abagirana ikibazo bakwiye kwitabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano zikabafasha kubikemura aho gukimbirana no kwicana.

Imirambo yabo bombi yajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma mu gihe ipererereza rigikomeje.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .