Nyanza: Umugabo akurikiranyweho kwica umuturanyi we amutemye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Mwumvaneza bakunda guhimba Rubyogo wo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuturanyi we witwa Seneza François amutemye.

Icyo cyaha cyakozwe mu ijoro ryakeye ahagana saa Tanu mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Katarara aho bombi bari batuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ntyazo, Mungwarareba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Mwumvaneza yishe Seneza amuteye iwe mu rugo mu ijoro ryakeye.

Ati “Hari nka saa tanu z’ijoro noneho Mwumvaneza atera kwa Seneza atera amabuye ku rugi no ku mabati hejuru y’inzu; ubwo Seneza yasohotse areba ibibaye undi ahita amwirukankaho aramutemagura aramwica.”

Mwumvaneza akimara kwica umuturanyi we yahise agerageza guhunga ariko abaturage n’abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano baramufata.

Mungwarareba yavuze ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko Mwumvaneza yahoraga avuga ko Seneza yamwiciye ihene.

Ati “Abaturanyi batubwiye ko yahoraga avuga ko yamwiciye ihene ariko nta gihamya kibigaragaza kuko bo bavuga ko iyo hene yari irwaye.”

Umuvugizi wa RIB, Bahorera Dominique, yabwiye IGIHE ko Mwumvaneza yamaze gutabwa muri yombi akaba agiye gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha ku cyaha akekwaho cyo gukora ubwicanyi bwagambiriwe.

Mwumvaneza afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara gukorera isuzuma.

Nyakwigendera Seneza yari afite imyaka 42 y’amavuko, asize abana batanu. Mwumvaneza ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi afite imyaka 25 y’amavuko, yabyaye abana babiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ntyazo, Mungwarareba Emmanuel, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwishora mu byaha, abibutsa ko abafitanye ikibazo bakwiye kwegera imiryango cyangwa ubuyobozi bukabafasha kugikemura mu mahoro.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .