Nyanza: Umugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amutemye ijosi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Mulindahabi Jean Pierre wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amutemye ijosi. Yishyikirije Polisi mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2020.

Uwo mugabo w’imyaka 54 y’amavuko akekwaho kwica umugore we Yivugire Liberatha w’imyaka 42 babanaga mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Rwotse. Babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko bafitanye abana batandatu.

Harakekwa ko icyatumye uwo mugabo yica umugore we ari uko ku Cyumweru mu masaha y’igicamunsi yamusabye amafaranga yari yakuye mu itsinda yabagamo arayamwima, noneho umugabo ahita arakara ava mu rugo ajya kunywa inzoga ahitwa i Muyira.

Umwe mu bakurikiranye ayo makuru yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatashye mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2020 yasinze; bigeze mu gicuku acunga abana n’umugore bamaze kuryama afata umuhoro atema umugore we ijosi aramwica.

Yagize ati “Kuko yari yasabye umugore amafaranga arayamwima, ashobora kuba yarabitse inzika noneho mu gicuku nka saa sita nibwo yafashe umuhoro amutema ijosi ahita amwica.”

Amaze gukora ayo mahano ngo yahise ahungira mu muryango we uri mu Murenge wa Busasamana ararayo, mu gitondo arazinduka yijyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kwirega.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Nsengumuremyi Theoneste, yabwiye IGIHE ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane ariko bitari bikabije.

Ati “Ntabwo amakimbirane bagiranaga yari akabije ariko amakuru twamenye y’ibanze ni uko bapfuye amafaranga.”

Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza; hategerejwe ko akorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha. Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Mbere nyuma yo gukorerwa isuzuma mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyanza
Ubuyobozi bwagiranye ibiganiro n'abaturage batuye mu gace kabereyemo icyo cyaha cy'ubwicanyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .