Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko icyaha akekwaho cyabaye tariki ya 9 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Mushirarungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko icyo cyaha kimaze kuba, musaza w’uwo mwangavu yabiketse, hanyuma ku bufatanye n’abaturanyi bakomeza gukurikirana ariko uwo mugabo akabihakana nyuma aza kubyemera.
Ati “Ubu rero uwo mugabo yafashwe yashyikirijwe RIB, uwo mwana na we abifashijwe na musaza we yatanze ikirego kuri RIB.”
Kugeza ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasama, akaba agiye gukorerwa dosiye ku cyaha akekwaho kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Ntazinda yasabye abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana no kubahohotera kuko bibagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo.
Yasabye abaturage kutajya bihererana amakuru nk’ayo y’ibyaha kuko bituma ibimenyetso bisibangana kandi n’uwahohotewe agatakaza amahirwe yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!