Nyanza: Umugabo akurikiranweho kwica abana be babiri no gukomeretsa nyina ubabyara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana be no gukomeretsa bikomeye nyina ubabyara.

Uwo mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yakoze icyo cyaha akekwaho ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ahagana saa mbiri z’umugoroba nk’uko bamwe mu baturanyi be babivuga.

Akurikiranweho kwica abana be babiri barimo ufite imyaka ine n’undi ufite umwe abakubise intebe mu mutwe naho nyina ubabyara aramukomeretsa bikomeye.

Umwe mu baturanyi bumvise induru bagatabara avuga ko basanze yenda no kwica umugore we.

Ati “Nari ndyame numva umugore we ari gutaka tugezeyo dusanga harakinze twica urugi dusanga amaze kwica utwana tubiri; nyina yamukubise intebe mu mutwe arakomereka cyane.”

Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko uwo mugore yari ahetse uruhinja ariko rwo rwabashije kuroka.

Bavuga ko uwo muryango wari usanzwe ubanye neza kandi usenga bagakeka ko uwo mugabo yaba yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe.
Umwe ati “Turakeka ko ari uburwayi bwo mu mutwe bwamufashe butunguranye kuko nkanjye duturanye nzi ukuntu yakundaga abana be, ntabwo yakwiyicira abana.”

Gusa hari bamwe mu baturanyi bavuga ko uwo mugabo yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo guta umutwe hakiri kare ku buryo ngo banamusengeye bazi ko biza gushira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mugoroba wo ku wa kabiri bagiye aho byabereye no kuri uyu wa Gatatu basubirayo bahumuriza abaturage babibutsa no kujya batanga amakuru hakiri kare icyaha kigakumirwa kitaraba.

Ati “Abaturage twabahumurije ariko tubabwira no kutarebera ibyo babona ko byateza ibibazo; niba babona ko hari umuntu ufite ikibazo bitegereza ngo baramusengera gusa ahubwo bamujyane kwa muganga cyangwa batange amakuru hakiri kare.”

Uwo mugore wakomerekejwe bikomeye ari gukurikiranwa n’abaganga ku bitato bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Inzu uwo muryango wari usanzwe ubamo
Bamwe mu baturanyi b'uwo muryango bumiwe bibaza ibyabaye kuko wari usanzwe ubana neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza