Ibi bikoresho byatanzwe ku wa Gatatu, tariki 16 Nzeri 2020 birimo imashini zikoresha amashanyarazi zikata ibumba zikanaritunganya, izitwika ibumba, izitera irangi n’izishyira imitako ku bikoresho bitandukanye n’ibindi.
Iyi koperative, Potterie Locale de Gatagara iherereye mu Karere ka Nyanza isanzwe ikora ibikoresho bitandukanye mu ibumba byifashishwa mu rugo, ibi byiyongeraho imitako.
Abagize iyi koperative bavuga ko ibi bikoresho bizabafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi bw’ibyo bakora bakabishyira ku isoko.
Umuyobozi wa Koperative y’Ababumbyi ya Gatagara, Ncunguyinka Jean Pierre, avuga ko ibi bikoresho bizihutisha akazi bakoraga kandi kakarushaho kunozwa.
Avuga ko ubusanzwe bakoreshaga ibirenge n’intoki bakata ibumba kandi ko gukora ibikoresho bimeze kimwe (Uniform) byagoranaga.
Yakomeje ati “Ni inkunga y’ingirakamaro dutezeho inyungu, twongera ibikorwa dukora tunongera ubumenyi ku bikoresho bigezweho twahawe. Ibi bikoresho ni iby’ingirakamaro kandi twitezemo umusaruro mwinshi.”
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubushakashatsi muri NIRDA, Dr. Kamana Olivier, yasabye abagize koperative gukora cyane kandi bakabyaza umusaruro ibikoresho bahawe.
Ati “Ndabizeza ubufatanye muri NIRDA. Dukorana n’inganda nto n’inini, dukorana mu buryo bwo gukora ubushakashatsi, mu gutanga ibikoresho biciye mu ipiganwa Open Calls, dutanga imashini ndetse namwe muramutse mukeneye izindi mashini mwazasaba.”
“Ikindi nifuza ko twakorana ni ugufatanya mukaba mwabona ikirango cyanyu cya Made in Rwanda mugakura mugacuruza neza. Iyo ibikoresho byanyu bifite iki kirango byongerera agaciro ibyo mukora.”
Koperative Poterie Locale de Gatagara iherereye mu Murenge wa Mukingo ikaba ifite abanyamuryango 11. Yatangiye gukora mu 1977 ariko ibona ubuzima agatozi mu 2012.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!