Nyanza: Mu kigo cy’ishuri habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Kamena 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kavumu Adventiste giherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, habonetse imibiri itatu bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mibiri yabonetse yabonetse ku wa Kane ubwo habaga igikorwa cyo gucukura umusingi ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri muri icyo kigo.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Busasamana, Kananura Musare Vincent de Paul, yabwiye IGIHE ko umwe mu bafundi ari we wabonye bwa mbere iyo mibiri.

Ati “Bacukuye ahantu bashaka kubaka umusingi babona umubiri ahantu hameze nk’ahakoze umukoki bakomeje gucukura babona indi ibiri. Ni imibiri y’abantu babiri bakuru n’umwana umwe.”

Yakomeje avuga ko hari amakuru bahawe avuga ko muri icyo kigo cy’ishuri hashobora kuba hari icyobo cyajugunwagamo Abatutsi bamaze kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bakaba batangiye gushakisha aho cyaba kiri.

Yavuze ko hari abantu batatu bafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bari kubazwa amakuru kuko mu gihe cya Jenoside bari mu bari barashinze bariyeri yicirwagaho Abatutsi aho hantu.

Uko ari batatu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside baranabifungirwa, kuri ubu barangije ibihano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko aho iyo mibiri yabonetse mu gihe cyashize higeze kuboneka indi itandatu kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi.

Ntazinda yasabye abaturage kujya batinyuka bagatanga amakuru y’ahantu hose bazi hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri yabonetse ubwo habaga igikorwa cyo gucukura umusingi ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kavumu Adventiste

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .