Yabigarutseho ku wa 27 Mata 2025, ubwo we na bagenzi be basuraga Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, ruherereye mu Murenge wa Rwabicuma.
Dr. Mivumbi yavuze ko biyumvamo inshingano zo guhora hafi ababyeyi b’Intwaza kuko biyumvisha neza akababaro banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati ‘‘Aba bantu banyuze mu bihe bikomeye, baba bakeneye abababa hafi igihe cyose. Ni yo mpamvu natwe muri gahunda zacu, tubasura buri mwaka. Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye ikabaha ibyangombwa byose, ariko natwe tumva uruhare rwacu mu kubashyigikira.’’
Yashimye uburyo bakomeje gutwaza nyuma y’ibyababayeho, asaba ko byaba urugero no ku bandi Banyarwanda ntibaheranwe n’agahinda.
Kerekezi Eugène, umwe mu Ntwaza zo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse bageze muri uru rugo, bashira irungu nk’uko izina ry’aho batuye i Mushirarungu ribivuga, anashima umutima beretswe n’ababasuye.
Ati ‘‘Uruzinduko nk’uru kuri twe tuba tubona ari ibitangaza. Kugira ngo muhure muhuze inama yo kutugeraho nk’ababyeyi banyu, ntabwo twabyita kudufata mu mugongo gusa, ahubwo ni ukudufata no mu bitugu ndetse n’umubiri wose.’’
Umuyobozi w’Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, Mukakarara Clarisse, yahishuriye abashyitsi ko Intwaza zitaheranwe n’agahinda, ndetse zigifite umuhate wo kubaka u Rwanda, aho bitabira inama zitandukanye mu kagari batuyemo bagatanga ibitekerezo mu nteko z’abaturage, bakitabira ibimina byo kwizigama, kwishyurira abatishoboye mituweli ndetse by’akarusho bagafasha bakusanya amafaranga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri rya EP Mushirarungu.
Ati ‘‘Aba babyeyi bafite umutima wagutse, ntibirebaho gusa kuko bajya bateranya n’amafaranga, bagashyira abana amafunguro ku ishuri. Ibyo babikora ku mutima wabo ntawe ubibategetse, bavuga bati tugomba kwishyurira abana ku ishuri, ni abuzukuru bacu.’’
Mukakarara yakomeje avuga ko nubwo mu bufasha batanga bataragera kuri benshi, ariko bagikomeje umurava kandi bazawongera.
Mu ruzinduko rwo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, uretse gusabana bagacinya akadiho, abaganga banabagejejeho impano zitandukanye, bibasanisha n’impano umwana wese ukunda umubyeyi we yakabaye amuzanira.
Iri Shyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’Indwara z’Abagore mu Rwanda (Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists) ryashinzwe mu 2010, aho rigizwe n’abaganga b’inzobere 120.
Ni mu gihe Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza rwo rubarizwamo ababyeyi b’Intwaza 34, barimo abakecuru 29 n’abasaza batanu, bakomoka mu turere tw’Intara y’Amajyepfo na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!