00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Inzobere zivura Indwara z’Abagore mu Rwanda zasuye Intwaza, zishima uburyo ziyubatse

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 April 2025 saa 03:13
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’Indwara z’Abagore mu Rwanda (RSOG), Dr. Ndicunguye Mivumbi Victor, yavuze ko kuba hafi Intwaza zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibintu bikwiye kuba bikorwa na buri Munyarwanda, ntibiharirwe Leta gusa kuko aba babyeyi bahuye n’akababaro ndengakamere.

Yabigarutseho ku wa 27 Mata 2025, ubwo we na bagenzi be basuraga Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, ruherereye mu Murenge wa Rwabicuma.

Dr. Mivumbi yavuze ko biyumvamo inshingano zo guhora hafi ababyeyi b’Intwaza kuko biyumvisha neza akababaro banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ‘‘Aba bantu banyuze mu bihe bikomeye, baba bakeneye abababa hafi igihe cyose. Ni yo mpamvu natwe muri gahunda zacu, tubasura buri mwaka. Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye ikabaha ibyangombwa byose, ariko natwe tumva uruhare rwacu mu kubashyigikira.’’

Yashimye uburyo bakomeje gutwaza nyuma y’ibyababayeho, asaba ko byaba urugero no ku bandi Banyarwanda ntibaheranwe n’agahinda.

Karekezi Eugène, umwe mu Ntwaza zo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse bageze muri uru rugo, bashira irungu nk’uko izina ry’aho batuye i Mushirarungu ribivuga, anashima umutima beretswe n’ababasuye.

Ati ‘‘Uruzinduko nk’uru kuri twe tuba tubona ari ibitangaza. Kugira ngo muhure muhuze inama yo kutugeraho nk’ababyeyi banyu, ntabwo twabyita kudufata mu mugongo gusa, ahubwo ni ukudufata no mu bitugu ndetse n’umubiri wose.’’

Umuyobozi w’Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, Mukakarara Clarisse, yahishuriye abashyitsi ko Intwaza zitaheranwe n’agahinda, ndetse zigifite umuhate wo kubaka u Rwanda, aho bitabira inama zitandukanye mu kagari batuyemo bagatanga ibitekerezo mu nteko z’abaturage, bakitabira ibimina byo kwizigama, kwishyurira abatishoboye mituweli ndetse by’akarusho bagafasha bakusanya amafaranga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri rya EP Mushirarungu.

Ati ‘‘Aba babyeyi bafite umutima wagutse, ntibirebaho gusa kuko bajya bateranya n’amafaranga, bagashyira abana amafunguro ku ishuri. Ibyo babikora ku mutima wabo ntawe ubibategetse, bavuga bati tugomba kwishyurira abana ku ishuri, ni abuzukuru bacu.’’

Mukakarara yakomeje avuga ko nubwo mu bufasha batanga bataragera kuri benshi, ariko bagikomeje umurava kandi bazawongera.

Mu ruzinduko rwo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, uretse gusabana bagacinya akadiho, abaganga banabagejejeho impano zitandukanye, bibasanisha n’impano umwana wese ukunda umubyeyi we yakabaye amuzanira.

Iri Shyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’Indwara z’Abagore mu Rwanda (Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists) ryashinzwe mu 2012, aho rigizwe n’abaganga b’inzobere 126.

Ni mu gihe Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza rwo rubarizwamo ababyeyi b’Intwaza 34, barimo abakecuru 29 n’abasaza batanu, bakomoka mu turere tw’Intara y’Amajyepfo na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, rwubatse i Mushirarungu, rutuyemo ababyeyi 34
Ubwo abagize Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’Indwara z’Abagore mu Rwanda bageraga mu rugo rw'Intwaza, urugwiro rwari rwose
Perezida wa RSOG, Dr. Mivumbi Victory, yavuze ko biyumvamo inshingano zo kuba hafi ababyeyi b'Intwaza kuko banyuze mu buzima bubi
Mukakarara Clarisse uyobora Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, yaratiye abashyitsi babasuye ubutwari bw'Intwaza z'uru rugo, aho na bo bafasha abandi batishoboye
Karekezi Eugène wavuze mu izina ry'izindi Ntwaza, yashimye umutima abaganga bibumbiye muri RSOG bagize bakaza kubasura
Abaganga basobanuriwe imikorere y'Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza
Intwaza n'abaganga basabanye banacinya akadiho
Habayeho guhuza urugwiro hagati y'abashyitsi n'intwaza
Aba baganga batambagijwe Urugo rw'Intwaza rwa Nyanza, bashima imirimo ikomeye Leta yakoze ituza aba babyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .