00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Inkongi y’umuriro w’amashanyarazi yatwitse imashini icumi zisya

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 August 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Inkongi y’umuriro bikekwa ko ari iy’amashanyarazi yatwitse imashini icumi zasyaga imyaka y’abaturage, zifite agaciro k’asaga miliyoni 19Frw mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro, mu Kagari ka Masangano, Umudugudu wa Bweramana.

Amakuru avuga ibi byabaye mu mu rukerera rwo ku 19 Kanama 2024, bigakekwa ko iyo inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi aho urusinga rwo ku ipoto rwajyanaga umuriro ahari ibyo byuma bisya, rwahiye rugahita rukongeza ahari izi mashini.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby’aya makuru gusa avuga ko hataramenyekana nyakuri icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Ati “Nta makuru yihariye turamenya ku mpamvu zateye iyi nkongi. Nta kidasanzwe twamenye.’’

Kugeza ubu harabarurwa imashini 10 zahiye zigakongoka, zikaba ari iz’abantu babiri ari bo Kamagaju Donatille wahishije imashini umunani ndetse na mugenzi we Ruzibiza Jean Claude wahishije ebyiri.

Andi makuru IGIHE yamenye ni uko izi mashini zose zahiye nta bwishingizi zagiraga, zikaba zasyaga bimwe mu bihingwa byera muri aka gace birimo imyumbati n’ibindi.

Byabaye ngombwa ko umuriro uzimywa n’abaturage ariko imashini zo zari zamaze kwangirika
Ikibatsi cy'umuriro cyari cyinshi mbere yo kuhazimya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .