Ubusanzwe, Nyanza ni agace gakungahaye ku mateka, cyane cyane ashingiye ku bami dore ko habaye abami batatu bose ba nyuma bayoboye u Rwanda, barimo Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahinduka.
Ibi biha Nyanza umwihariko wo kuba igicumbi cy’umuco ariko kandi hakomeje kuba nkene mu bikorwaremezo bibereye ba mukerarugendo bashaka gusura Nyanza ari na yo mpamvu Akarere gashishikariza abahavuka n’abandi bashoramari, kuyishora mu mishinga minini yagira uruhare mu iterambere ry’uyu Mujyi kandi bikanazamurira icyizere abahasura.
Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi muri Nyanza, Nsanganiye Vincent, yagaragaje imishinga itandatu minini izashorwamo asaga miliyari 140 Frw mu guteza imbere Umujyi wa Nyanza.
1. Stade Olempike ya Nyanza
Ku isonga ry’iyi mishinga, hagaragara gahunda yo kubaka Stade Olempike ya Nyanza izatwara asaga miliyari 132 Frw (ubu inyigo yararangiye).
Ni umushinga Leta yifuza kuba yawufatanya n’abikorera, bivugwa ko izubakwa ku buso bwa hegitari 18. Igihe yaba yuzuye, ngo byatuma Ikipe ya Rayon Sports ikunzwe cyane mu Rwanda igaruka ku ivuko ryayo maze bikanongera iterambere ry’ibindi bikorwa byinshi bishamikiye kuri siporo ndetse na Nyanza nk’Umujyi ugashyuha.
2. Nyanza Cultural Village
Uyu mushinga na wo Akarere kawugaragaza nk’amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro n’abikorera bakabonamo inyungu kandi ukanazamura Umujyi wa Nyanza.
Iyi nyubako nyuma yo gukorerwa inyigo, hifuzwa ko yazaba yubwatswe bya Kinyarwanda hose, ikazajya isurwa n’abifuza kureba umwimerere w’amateka y’u Rwanda. Ibarirwa asaga miliyari 4,5 Frw mu gihe izubakwa ku buso bwa hegitare icyenda.
Bivugwa ko yuzuye yazajya iberamo ibitaramo by’umuco, siporo gakondo n’ibindi birori byose byo ku rwego rw’igihugu bishingiye ku muco.
3. Kwagura Inzu Ndamurage yo mu Rukari
Ibikorwa byo kwagura iyi Nzu Ndangamurage biri mu byatuma yongera kwitabirwa gusurwa na ba mukerarugendo benshi cyane cyane abashakashatsi. Ni umushinga, ubuyobozi buvuga ko inyigo yawo yerekanye ko uzatwara arenga miiyari 2 Frw.
Iyi nyubako izaba igicumbi cy’amateka by’umwihariko ay’abami ndetse hazaba hari ishyinguranyandiko riteye imbere.
Nubwo wo uzaba ari umushinga wa Leta, ariko witezweho kuzamura iterambere rya Nyanza kuko byitezweho ko bizongera ba mukerarugendo.
4. Gare y’Umujyi wa Nyanza
Gare ya Nyanza ifatwa nk’indi kintu gikenewe i Nyanza kandi kizazamura aka Karere kuko kugeza ubu nta gare ihaba.
Iyi gare izubakwa mu ntumbero yo korohereza abagana i Nyanza bakomeza mu bindi bice, cyane cyane ko muri uyu Mujyi bitegura kujya bakira imodoka ziturutse mu bice bya Ngoma na Bugesera zinyuze mu Mayaga, nyuma y’ikorwa ry’umuhanda wa Gasoro- Ngoma.
Aya mahirwe y’ishoramari kandi ashingirwa ku kuba hagiye kubakwa n’undi muhanda uturuka i Nyanza werekeza i Karongi, indi mpamvu ishimangira ingendo nyinshi zizajya zinyura mu Mujyi wa Nyanza.
Inyigo yamaze gukorwa yerekanye ko iyi gare izatwara asaga miliyari 3 Frw habariwemo no kwimura abatuye aho izubakwa, ikazaba iri ku buso bwa hegitari imwe.
5. Isoko rya kijyambere rya Nyanza
Andi mahirwe ubuyobozi bweretse abashoramari harimo no kubaka isoko rya Nyanza.
Ubuyozi bw’Akarere buvuga ko Abanye-Nyanza bazwiho gukunda ubucuruzi, ndetse ko igihe iryo soko ryuzuye byakurura abacuruzi benshi.
Inyigo yakozwe igaragaza ko rizatwara miliyari zirenga 3,4 Frw, bityo rikagira uruhare mu gushushya Umujyi wa Nyanza.
6. Amacumbi aciriritse
Usibye imishinga minini kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko abahavuka n’abandi bashoramari bakwiye kugira umutima wo guteza imbere aho bavuka.
Meya wa Nyanza, Ntazinda Erasme yasabye abavuka i Nyanza guharanira ishema ry’aho batuye. Ati “Turabizi ko Abanye-Nyanza bishoboye, nimwibuke iwanyu, bityo muhateze imbere, byibura buri wese ahagire icumbi.’’
Iyi gahunda yaje mu kuziba icyuho cy’amacumbi i Nyanza, aho hajyaga haba ikibazo gikomeye igihe habaye ibirori mu Rukari.
Kuri ubu, abaturage bakuze bo muri Nyanza bavuga ko uyu Mujyi udakura ngo ujyane n’imyaka ufite, gusa icyerekezo ni cyiza ushingiye ku migambi ihari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!