Nyanza: Imiryango yasenyewe n’ibiza by’imvura idasanzwe yatangiye kugobokwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Imiryango 113 yo mu Karere ka Nyanza yasenyewe n’imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye by’igihugu yatangiye guhabwa amabati yo gusakaza, ibikoresho bitandukanye byo mu nzu n’ibiribwa.

Kuva muri Nzeri 2019 imvura yatangiye kugwa mu duce tumwe na tumwe yagwanye ubukana inasenyera abaturage inangiza ibintu byinshi birimo n’imyaka yabo.

Rudasingwa Felicien wo mu Murenge wa Nyagisozi, umwe mu basenyewe n’imvura, avuga ko ubuzima butamworoheye.

Ati “Imvura yansize iheruheru ku buryo nta kintu cyo mu nzu nasigaranye. Kuba mpawe amabati n’ibikoresho byo mu nzu ngiye gutangira ubuzima.”

Nyirahishamunda Consolée na we yahoraga yibaza uko ubuzima buzamera ariko ngo ibikoresho yahawe bigiye kumubera umusingi.

Ati “Natekerezaga aho nzakura isakaro nkibaza uburyo nzabaho nkumva birandenze ariko ubu mbonye intangiriro.”

Buri rugo rwasenyewe n’ibiza rwahawe amabati ashobora gusakara inzu, igikoni n’ubwiherero. Bahawe n’ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibiribwa.

Byatanzwe na Duhamic Adri nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza.

Umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza unashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye, Gasore Clement, yasabye abahawe ubufasha kubukoresha neza.

Ati “Turabasaba kugira isuku no kubahiriza uburyo bwo kwirinda ibiza. Amafaranga bakoreraga bashakisha isakaro bayifashishe mu bindi bibateza imbere.”

Iki gikorwa cyo kugoboka imiryango yasenyewe n’ibiza cyabaye no mu turere twa Gakenke na Rulindo aho muri buri kamwe hafashijwe ingo 113.

Muri utwo turere hasanywe n’amariba y’amazi 31 mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ibiza.

Abashyikirijwe amabati bashimye ubufasha bahawe
Abaturage basenyewe n'ibiza bagobotswe
Bahawe n'ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu rugo
Buri rugo rwasenyewe n'ibiza rwahawe amabati rwakwifashisha mu gusana
Imiryango 113 yo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza yahawe amabati

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza