Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko ruzatangira icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byarwo muri Kamena, mu gihe icya kabiri kizatangira muri Kanama 2021.
Ni uruganda rubaye urwa kabiri mu Rwanda rugiye gukora insinga z’amashanyarazi nyuma y’urwitwa Alfa Cables rwatangiye mu 2018 ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Sosiyete ya Mark Cables Factory yubatse uru ruganda ruri i Nyanza ishamikiye kuri Milbridge Group yubatse uruganda rwa Sima rwa Prime Cement Ltd rukorera mu Karere ka Musanze.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Milbridge Group muri Afurika y’Uburasirazuba, Eric Rutabana, yagiranye na The New Times yavuze ko iby’ingenzi byarangiye igisigaye ari ugushyira muri uru ruganda ibikoresho bizifashishwa mu gukora insinga z’amashanyarazi, gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, kuzana ibikoresho bizifashishwa ndetse no gushyiramo abandi abakozi.
Yongeyeho ati “Mark Cables ifite ubunararibonye mu gukora insinga zujuje ubuziranenge. Ikoresheje ubu bunararibonye yahisemo kugeza insinga zayo zo ku rwego rwo hejuru ku isoko ryo mu Rwanda.”
“Gahunda ya Made in Rwanda yafunguriye amarembo abashaka gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi. Twizeye ko Mark Cables izatanga insinga z’umuriro zikenewe mu Rwanda ndetse ikabasha no gusagurira amasoko y’ibihugu by’ibituranyi.”
Uru ruganda ruzakora insinga zo mu bwoko bwa Aluminium na Copper, harimo insinga zikomatanyije zitwa AB câble, izitwa câble de service zikoreshwa mu kujyana umuriro w’amashanyarazi mu ngo, câble multiconducteur, insinga zitwara umuriro nyinshi ziba zikubiye mu rusinga rumwe, câble souterrain zicishwa munsi y’ubutaka, izitwa Câble flexible, câble de construction n’izindi.
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutuganya toni 35.000 z’insinga ku mwaka, ruzibe icyuho cy’izatumizwaga mu mahanga aho u Rwanda rwatumizaga insinga zifite agaciro ka miliyoni 30$ buri mwaka.
Uru ruganda kandi ruje kunganira Alfa Cables yatunganyaga insinga zirenga toni 600 ku mwaka nazo zo mu bwoko bwa Copper na Aluminium.
Ibi bizafasha muri gahunda y’iterambere u Rwanda rufite, harimo no kugeza amashanyarazi kuri bose, abayakoresha bakava kuri 56.7% bakagera ku 100% mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!