Ni uruganda rwatangiye kubakwa muri Mata 2020 mu Murenge wa Busasamana, imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 50% kandi biteganyijwe ko muri Gashyantare 2021 ruzaba rwuzuye rwatangiye gukora.
Umuyobozi w’Umushinga wo kubaka urwo ruganda, Kalisa Irené, avuga ko ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 2,5 ariko inyubako yarwo ubwayo iri ku buso bwa metero 140 ku 160.
Ati “Imirimo tuyigeze kure kuko tugeze mu gihe cyo gusakara, bivuze ko nko mu kwa mbere rushobora kuzaba rwiteguye gukora insinga.”
Yavuze ko mu kubaka uru ruganda bahaye imirimo abaturage kuko ku munsi bakoresha abagera kuri 200 kandi hari abakozi bahoraho bagera kuri 70.
Umwe mu bahakora witwa Mulinda Michel warangije kwiga Kaminuza avuga ko akazi akora kamufasha kubona amafaranga amufasha mu mibereho ye.
Ati “Akazi nkora hano kamfasha kunguka ubundi bumenyi mu byo nize ariko no kwiteza imbere kuko mpembwa amafaranga nkabasha kubaho njyewe n’umuryango wanjye.”
Ubusanzwe insinga z’amashanyarazi zikoreshwa mu Rwanda zose zitumizwa hanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko urwo ruganda barwitezeho ko nirutangira gukora insinga, izatumizwaga hanze zizajya zigurirwa mu gihugu.
Ati “Ruriya ruganda ruzakora insinga zose zikoreshwa mu gihugu mu rwego rw’amashanyarazi ari inini kugeza no ku ntoya. Icyo rugamije cya mbere ni uko nirutangira gukora mu kwezi kwa kabiri ruzatuma insinga zatumizwaga hanze y’igihugu zizahagarara cyangwa se zizagabanyuka.”
Ntazinda avuga ko urwo ruganda ari runini kandi ruzaba rufite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose ku nsinga kandi biteganyijwe ko ruzajya ruzohereza no hanze.
Avuga kandi ko barwitezeho inyungu mu iterambere kuko nirutangira gukora Akarere ka Nyanza kazinjiza imisoro ndetse rukagira n’abo ruha akazi.
Uruganda ruzajya rukora insinga z’amashanyarazi nini n’intoya byitezwe ko ruzajya rukora izireshya n’ibilometero 4500-5000 ku mwaka.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!