Hari ibyiciro byakomorewe gusubira ku ishuri tariki ya 2 Ugushyingo hari n’ibyasubiyeyo ku wa 23 Ugushyingo 2020. Mu mashuri yisumbuye hasubiyeyo abiga mu wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu. Naho mu abanza hasubirayo abo mu wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko nyuma y’aho bimwe mu byiciro by’amashuri bikomorewe kugira ngo abanyeshuri basubire ku masomo, abari ku kigero cya 96% basubiyeyo ariko hari n’abatarasubirayo kubera impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bakoze ibarura kugira ngo abatarabashije gusubira ku masomo bafashwe kujya kwiga.
Ati “Abenshi baraje kuko turi ku kigero cya 96% cy’abagombaga kuza. Abandi iyo ukurikiranye, hari abagiye kwiga ahandi, hari abafite ibindi byababujije.”
Ntazinda avuga ko hari n’abangavu batwaye inda bituma batabasha kugaruka ku ishuri.
Ati “Hari nk’abatwaye inda, uyu munsi tubarura abana 130 ni bo tumaze kumenya, turi gukurikirana ibyabo.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi mu Karere ka Nyanza igaragaza ko muri rusange abangavu 147 batarageza ku myaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu mezi atatu gusa. Ni ukuvuga hagati ya Kanama na Ukwakira mu mwaka wa 2020.
Iyi mibare yerekana ko abangavu batewe inda biyongereye muri aya mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020 kuko muri Kanama abatwise imburagihe ari 42; muri Nzeri baba 46 naho mu Ukwakira ni 58.
Muri abo harimo abiga n’abatiga ariko bose bahuye n’ingaruka zitandukanye mu mibereho yabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!