Ni inkuru yamenyekanye mu masaha y’igitondo biturutse ku muntu wahanyuze, abona uyu musore Hakizimana François aryamye hasi iruhande rw’igiti yashizemo umwuka.
Uwamubonye yavuze ko yari aryamye nta gikomere afite ku mubiri.
Amakuru ava mu bari bamuzi avuga ko mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa Mbere yari mu kabari anywa inzoga, akiri muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby’aya makuru.
Ati’’Nta kintu kiragaragara cyamwishe, gusa iperereza ryatangiye ngo barebe ko babona impamvu. RIB yatwaye umurambo ngo bajye kuwusuzuma.’’
Ubusanzwe uyu Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 yakoraga akazi ko mu rugo, akaba yavukaga mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi, mu Mudugudu wa Gasharu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!